YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 2 12

12
Pawulo yanga kwiratana ibyo yahishuriwe
1Mbese ni ngombwa kwirata? Ubanza ari nta cyo bimaze! Nyamara reka ngere ku ibonekerwa no ku byo nahishuriwe na Nyagasani. 2Hari umuntu nzi ku bwa Kristu, hashize imyaka cumi n’ine, — niba byari mu mubiri we, simbizi; niba bitari mu mubiri we, jye simbizi; Imana ni Yo ibizi —, uwo muntu rero yarajyanywe, agezwa mu bushorishori bw’ijuru#12.2 mu bushorishori bw’ijuru: ni ukuvuga mu maso y’Imana.. 3Kandi nzi ko uwo muntu, — niba ari mu mubiri we, niba atari mu mubiri we, simbizi; Imana ni Yo ibizi —, 4uwo muntu yajyanywe mu ijuru maze ahumvira amagambo arengeje imivugirwe, umuntu ndetse adafitiye uruhusa rwo gusubiramo. 5Bene uwo muntu namwiratana koko, usibye ko jyewe nta kindi nziratana kitari intege nke zanjye.
6Rwose, nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga. 7Maze, kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri#12.7 umugera mu mubiri: bwari ububabare buhozaho butatumaga Pawulo agira agahenge; birashoboka ko ari indwara yari yaramubayeho akarande (reba Gal 4,13–15)., ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza. 8Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. 9Maze aransubiza ati «Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantegenke.» Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. 10Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima, mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.
Pawulo agirira abakristu b’i Korinti umutima uhagaze
11Ngaho rero nabaye umusazi! Ariko ni mwe mwabinteye. Ni mwe muba mwarandwanyeho, kuko nta cyo izo ntumwa z’akataraboneka zinsumbije, n’ubwo nta cyo ndi cyo. 12Ibiranga intumwa nyayo byarabagaragariye, ari byo ibi: ukwihangana kudahinyuka, ibimenyetso, ibitangaza, n’ibikorwa by’ububasha. 13Izindi Kiliziya zabarushije iki, usibye ko jye ntigeze mbasahura? Niba muri ibyo narabarenganyije, nimubimbabarire!
14Ubu niteguye kugaruka iwanyu ubwa gatatu, kandi nta bwo nzabagora; kuko atari ibintu byanyu ndangamiye, ahubwo ari mwebwe ubwanyu. Si abana bagomba kuzigamira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo babikorera abana babo. 15Ku binyerekeye, nahara ibyanjye byose, nanjye nkitanga wese ntizigamye, mbigirira mwe. Ese kuba mbakunze by’agahebuzo byamviramo gukundwa urumamo? 16Ni koko, sinabashatsemo indonke! Ariko nabaye inyaryenge mbafatisha amayeri? 17Murebe mu bo nabatumyeho, uwo nikingirije ngo mbacuze. 18Ningingiye Tito kuza iwanyu, n’undi muvandimwe mutayobewe. Tito se yaba ari we wabamazeho ibintu? Twaba se tutaragize umutima umwe? Cyangwa tutaraciye inzira imwe? 19Hashize umwanya mutekereza ko turiho tubireguraho? Oya da! Turavugira imbere y’Imana, muri Kristu. Kandi ibyo byose, nkoramutima zacu, bibere kubagwa neza. 20Cyakora mfite ubwoba ko, ninza, ntazabasanga uko mbyifuza, cyangwa se ko jyewe mutazasanga meze uko munyifuza; ndatinya ko nzabasangana ubwumvikane buke, ishyari, uburakari, ubushyamirane, amazimwe, ubutiriganya, ugusuzugurana n’imvururu. 21Ndatinya rwose ko, igihe nzagaruka iwanyu, Imana yanjye izankoza isoni imbere yanyu, nkarizwa na benshi muri mwe bacumuye, ariko ntibisubireho ngo biyake ingeso mbi, ubusambanyi n’ubuhabara.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Abanyakorinti, iya 2 12