Abanyakorinti, iya 2 11
11
Pawulo atahura abiyita intumwa za Kristu
1Icyampa ngo mushobore kwihanganira ubusazi bwanjye ho gato! Ngaho se nimunyihanganire! 2Mbakunda byansajije, nk’uko Imana ibakunda. Nabashyingiye umukwe umwe rukumbi, mbashyikiriza Kristu muri nk’umugeni w’isugi. 3Nyamara, nk’uko Eva yaguye mu mutego w’inzoka, ndatinya ko namwe, imitima yanyu izahuma mugateshuka ku bupfura mukwiriye kugirira Kristu. 4Dore nawe, uwadutse wese abamenyesha undi Yezu utari uwo twabigishije, cyangwa se akabarohamo umwuka wundi utari Mwuka w'Imana mwahawe, cyangwa se akabazanira indi nkuru nziza itari Iyo twabashyikirije, uwo muntu mumutega yombi.
5Ndibwira ko izo ntumwa z’akataraboneka nta cyo zindusha. 6Ndi umuswa koko mu byo kuvuga neza, nyamara sindi we mu by’ubuhanga. Ibyo twabibagaragarije muri byose no ku buryo bwose. 7Ubwo se cyabaye icyaha cyo kubicishaho bugufi, mbamamariza Inkuru Nziza y’Imana ku buntu, kugira ngo mbaheshe agaciro? 8Nacuje za Kiliziya z’ahandi, nemera gutungwa na zo ngo mbone uko mbakorera. 9Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu, nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda. 10Mbarahirije ukuri kwa Kristu undimo, nta we uzanyaga iryo shema mu turere twose two muri Akaya. 11Kuki se? Kuko se ntabakunda? Imana ni Yo ibizi!
12Nzakomeza uko nsanzwe ngenza, kugira ngo ndaha urwaho abarunshakaho, babure impamvu yo kwirata ko duhwanyije agaciro. 13Bene abo bantu ni ingirwantumwa#11.13 ingirwantumwa: dore igitandukanya Pawulo na bamwe bamurwanya: we yigisha Inkuru Nziza ya Yezu adaharanira inyungu ye bwite; naho bo bahindura uko bishakiye Ivanjili kandi bagahihibikanira inyungu zabo bwite. Pawulo yatumwe n’Imana ubwayo, ariko se abo ngabo, bo boherejwe na nde?, ni abahendanyi biyoberanyamo intumwa za Kristu. 14Ibyo kandi ntibitangaje : Sekibi na yo yihinduramo umumalayika w’urumuri. 15Nta gitangaje rero ko abagaragu bayo bihinduramo abaharanira ubutungane. Nyamara amaherezo yabo ni ukugarukwa n’ibyo bakoze.
Pawulo yarushije abandi kubabara, abigirira Kristu
16Nongere mbisubiremo, ntihakagire ukeka ko ndi umusazi, cyangwa se nimunyemerere kuba we maze nanjye nshobore kwirataho gato#11.16 nanjye nshobore kwirataho gato: Pawulo agiye kurondorera Abanyakorinti ibyo yakoze byose bihamya ko ari intumwa ya Kristu koko. Kubivuga ntibimushamaje ariko asanze ari ngombwa, ngo hato Abanyakorinti badatwarwa na za ngirwantumwa zikaboreka, maze Kiliziya yabo igasenyuka.. 17Ibyo ngiye kuvuga, simbibwirijwe na Nyagasani, ahubwo mu bisazi byanjye nishimiye kugira icyo niratana. 18Ubwo benshi biratana ibyo bakesha kamere, reka nanjye nirate. 19Mwebwe muzwiho ubwitonzi, mwihanganira abasazi nta ngorane! 20Mwihanganira ko babagira abacakara, ko babaryana utwanyu, ko babacuza, ko babishongoraho, ko babakubita mu maso. 21Mfite isoni zo kubabwira ko twagize intege nke nka bo!
Ibyo abandi batinyutse kwivuga — noneho mvuge nk’umusazi — nanjye ndabitinyutse. 22Mbese ni Abahebureyi? Nanjye ndi we! Ni Abayisraheli? Nanjye ndi we! Inkomoko ya Abrahamu? Nanjye ndi yo! 23Mbese bakorera Kristu? — Reka mvuge amateshwa — Ndabarusha bose! Mu miruho? Narabarushije! Mu buroko? Incuro nyinshi kubarusha! Inkoni? Nakubiswe izitabarika! Amakuba y’urupfu? Nayagize hato na hato! 24Incuro eshanu Abayisraheli bankubise ibiboko mirongo itatu n’icyenda#11.24 ibiboko mirongo itatu n’icyenda: amategeko y’Abayahudi (Ivug 25,3) yategekaga ibiboko 40 ariko bagahagararira ku cya 39 ngo hato batibeshya bakarenza urugero. Ntituzi neza ariko icyatumye Pawulo ahabwa icyo gihano.. 25Nakubiswe inkoni incuro eshatu, rimwe mpondaguzwa amabuye, ndohama gatatu mu mazi, ndetse mara ijoro n’umunsi rwagati mu nyanja. 26Mu ngendo zanjye nyinshi nagiriye amakuba mu nzuzi, mpura n’abambuzi, ngira akaga k’abo dusangiye ubwoko n’ako ntewe n’abanyamahanga, ngirira ingorane mu mugi, mu butayu no mu nyanja, nkubitiraho imitego y’abagambanyi biyita abavandimwe! 27Mu miruho n’iminaniro, mu kurara irondo kenshi, mu nzara n’inyota, mu gusiba kurya kenshi, mu kwicwa n’imbeho no kubura icyo nambara; 28ntavuze n’ibisigaye: inkeke ya buri munsi mpagaritswe umutima na za Kiliziya zose! 29Ni nde wacogoye, sincike intege? Ni nde wateshutse, maze simpinde umushyitsi?
30Niba kwirata ari ngombwa, nziratana intege nke zanjye. 31Imana, Se wa Nyagasani Yezu, yogahora isingizwa iteka, izi ko ntabeshya. 32I Damasi, igisonga cy’Umwami Areta cyarindishije umugi ngo bamfate. 33Nuko bancisha mu idirishya, bamanurira ku rukuta mu gitebo, murokoka ntyo.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 2 11: KBNT
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.