YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakorinti, iya 2 10

10
Pawulo asubiza abanenga ubutumwa bwe
1Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha. 2Nyamara ndabinginze, igihe nzazira iwanyu, sinzagombe gukoresha amakare, n’ubwo nifuza gukangara bamwe bibwira ko tucyitwara bya runtu. 3Kuba abantu ko turi abantu, ariko ntitukirwana ibi bisanzwe by’abantu. 4Oya, intwaro zacu ntizikomoka kuri muntu, ahubwo ububasha bwazo buturuka ku Mana, bugasenyagura ibyari intamenwa. Abiyemera tubakura ku izima, 5kimwe n’abatambamiye ubumenyi bw’Imana. Twigarurira ibitekerezo byose ngo bigomokere Kristu, 6kandi twiteguye gucyaha icyitwa agasuzuguro cyose, igihe mwebwe muzaba mwumviye muri byose.
7Nimurebe ibintu uko biri! Uwibwira wese ko ari uwa Kristu#10.7 ko ari uwa Kristu: abo Pawulo avuga ni ka gatsiko k’abakristu birataga ko ari bo barusha abandi kuyoboka Kristu cyangwa gucengera inyigisho ze., namenye bidasubirwaho ko natwe turi aba Kristu, kimwe na we! 8Niba naba nkabya mu kwiratana ububasha Nyagasani yaduhereye kubakomeza, atari ubwo kubadindiza, nta soni binteye. 9Sinshaka gusa n’ubakangaranya mu nzandiko zanjye, 10— kuko hari abavuga ngo «Inzandiko ze zifite ireme kandi zirakaze, nyamara iyo ari muri twe, usanga agayitse n’ijambo rye ari nta ryo.» — 11Uwibwira ibyo amenye neza ko, uko tumeze mu mvugo, turi kure, twandika, nta ho bitandukaniye n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu#10.11 n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu: noneho nibiba ngombwa, Pawulo azafata ibyemezo bikaze.. 12Kuko tutahangara kwireshyeshya no kwigereranya n’abo biyogeza ubwabo; ni abirasi rwose gukeka ko ari bo kamara n’igipimo cya byose. 13Twebwe tuzirinda kwirata birengeje urugero rw’umurimo Imana yadushinze itwohereza iwanyu. 14Iyo tuza kuba tutaraje iwanyu twaba koko dutandukiriye; none twabaye aba mbere bageze iwanyu tubazaniye Inkuru Nziza ya Kristu. 15Nta bwo twikabiriza nk’abiratana imirimo yakozwe n’abandi, ahubwo dufite icyizere ko, nimukomeza gutera imbere mu kwemera, tuzarushaho kwagura umurimo wacu muri mwe, 16ndetse Inkuru Nziza ya Kristu tukayirenza imbibi z’iwanyu, uko tubishinzwe; bityo ntituziratane imirimo abandi bakoze mu murima wabo. 17«Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani!»#10.17 niyiratire muri Nyagasani: Yer 9,22. Abarwanya Pawulo nta kindi bashoboraga kwishingikirizaho uretse ku gaciro bo ubwabo bihaga; naho Pawulo we azi neza ko yashinze Kiliziya y’i Korinti akurikije ubutumwa Imana yari yamuhaye, ni na byo bizamuhesha igihembo. 18Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye, ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Abanyakorinti, iya 2 10