Abanyakorinti, iya 2 13
13
Inama zisoza, n’intashyo
1Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuza iwanyu. (Nk’uko Ibyanditswe bibivuga) «Urubanza rwose ruzasozwa ari uko rukemuwe n’abagabo babiri cyangwa batatu».#13.1 n’abagabo babiri cyangwa batatu: Ivug 19,15; Pawulo arashaka gukemura mu butabera ibibazo byose by’i Korinti, ku buryo nta we azahana mu gihe ikosa rye ritagaragajwe neza. 2Narabivuze ubwo nabasuraga bwa kabiri, n’ubu nkiri kure nongeye kubisubiramo, abaherutse gucumura n’abandi bose, ko nindamuka nje, nta mpuhwe nzabagirira, 3kuko ngo mushaka ikimenyetso cy’uko ari Kristu umvugiramo. Kristu si inganzwa kuri mwe, ahubwo azabagaragariza ububasha bwe. 4Ni koko yabambwe ku musaraba bishingiye ku ntege nke ze, ariko ubu ni muzima bishingiye ku bubasha bw’Imana. Natwe kandi muri We turi abanyantege nke, ariko nk’uko muzabyibonera, tuzabana na We ku bw’ububasha bw’Imana buzabagaragarizwa.
5Nimwisuzume ubwanyu, mwigerageze, murebe ko mutacogoye mu kwemera. Mwaba se mwariyibagije ko Kristu abatuyemo nyirizina? Keretse rero, musanze mwaratsinzwe#13.5 musanze mwaratsinzwe: ku murongo wa 6 n’uwa 7 Pawulo aragaruka kuri aya magambo «gutsinda» cyangwa «gutsindwa». Uko ayakoresha mu kigereki bigoye kubyumva mu kinyarwanda. Dore ariko igitekerezo cye: ubwo Abanyakorinti baburiwe, bagomba kwisubiraho; ese bazatsinda cyangwa bazatsindwa n’iryo geragezwa abahaye?! 6Nizeye ko mudashidikanya ko twe twatsinze. 7Turasaba Imana ngo mutazavaho mukora nabi. Icyo tugamije si ukugaragaza ko mwatsinzwe n’igeragezwa, ahubwo ni uko twababona mukora neza, maze tukaba ari twe twibeshya. 8Nta ntege dufite zo kurwanya ukuri, ahubwo tuzifitiye kugushyigikira. 9Duhora twishimye iyo twe ducogoye ariko mwe mukaba mukomeye. Impamvu y’amasengesho yacu ni uko mwatera imbere. 10Ni cyo gitumye mbandikiye nkiri kure, ngo ntazazanwa no guca urubanza, nkoresheje ububasha Nyagasani yampereye kubakomeza aho kubacogoza.
11Ahasigaye rero, bavandimwe, muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterana inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze, bityo Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe. 12Muramukanye mu muhoberano mutagatifu. Abatagatifujwe bose b’ino barabaramutsa. 13Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese.
Currently Selected:
Abanyakorinti, iya 2 13: KBNT
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapi.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.