Yohani, iya 1 1
1
Ubutumwa bw’umuhamya wabyiboneye
1Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo#1.1 Jambo: Yezu bamwita batyo, kuko ari We waje aturuka ku Mana, akaduhishurira amabanga ya Se (reba na Yh 1,1 n’igisob.) Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. 2Koko, Ubugingo#1.2 Ubugingo: ni ubugingo bw’Imana ubwayo twagaragarijwe mu Mwana wayo Yezu Kristu. bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. 3Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje, kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu.
4Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.
Kugendera mu rumuri#1.4 Kugendera mu rumuri: aha ngaha ni intangiriro y’IGICE CYA MBERE cy’ibaruwa: twahamagariwe KUMENYA Imana no kubaho mu RUMURI rwayo.
5Dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa. 6Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo», nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri. 7Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu, Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha#1.7 icyaha cyose: kugira ngo dushobore kumenya Imana no kuba mu rumuri rwayo, icya mbere tugomba gukora ni ukwitandukanya n’icyaha (1.8—2.2). cyose. 8Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira», tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo. 9Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose. 10Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi, kandi ijambo ryayo ntiritubemo.
Currently Selected:
Yohani, iya 1 1: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.