Petero, iya 2 3
3
Ukuza kwa Nyagasani
1Nkoramutima zanjye, iyi baruwa ni iya kabiri mbandikiye. Muri ayo mabaruwa yombi nashatse kubibutsa bimwe na bimwe, kugira ngo murusheho gutekereza ku buryo buboneye. 2Nimwibuke amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi batagatifu, mwibuke n’amabwiriza mwahawe n’intumwa zaboherejweho, ziyakomora kuri Nyagasani n’Umukiza. 3Mbere na mbere, mumenye ko mu minsi ya nyuma hazaduka abaneguranyi batagira icyo bemera, bakurikira gusa irari ryabo bwite, 4maze bakazabakwena bagira bati «Mbese isezerano ry’uko azaza ryaba rigeze he? Kuko kuva igihe ababyeyi bacu#3.4 ababyeyi bacu: ni ukuvuga abakristu ba mbere babonye Kristu akiri ku isi, bakanamwiyumvira. Kubera icyubahiro babafitiye, babita «ababyeyi bacu mu kwemera». bapfiriye, byose bikomeza kuba uko byari bimeze mu ntangiriro y’iremwa ry’isi.» 5Iyo bavuga batyo, baba birengagiza ko kera cyane higeze kubaho ijuru hamwe n’isi yakuwe mu mazi, ariko ikagumya gufatana n’ayo mazi ku bw’Ijambo ry’Imana, 6akaba ari na cyo cyatumye isi ya kera irengwaho n’amazi, ikarimbuka. 7Naho ku byerekeye ijuru n’isi biriho ubu ngubu, iryo Jambo nyine ribizigamiye umuriro, bikaba birindiriye umunsi w’urubanza n’uw’ukurimbuka kw’abagomeramana.
8Nyamara rero, nkoramutima zanjye, hari ikintu mutagomba kwibagirwa: ni uko kuri Nyagasani umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. 9None rero, Nyagasani ntatinze kurangiza isezerano rye, nk’uko bamwe biha kuvuga ko yatinze; mu by’ukuri ni mwebwe yihanganira, kuko adashaka ko hagira n’umwe worama, ahubwo ko bose bisubiraho, bakamugarukira.
10Umunsi wa Nyagasani uzaza nk’umujura#3.10 nk’umujura: reba Mt 24,43; Lk 12,39; 1 Tes 5,2.; uwo munsi ijuru rizazimirana n’urusaku rukaze, ibiririmo byose bizakongokeshwe n’umuriro; maze isi n’ibiyiriho byose bizagurumane. 11Ubwo rero ibyo byose bigomba kurimbuka kuri ubwo buryo, nimwumve uko imyifatire yanyu igomba kumera. Nimurangwe n’imigenzereze itunganye, mwubahe Imana, 12mwebwe abategereje kandi mugashaka gutebutsa umunsi w’Imana, umunsi uzatuma ijuru rizimira rigakongokeshwa n’umuriro, n’ibiririmo byose bikazayoka. 13Ariko nk’uko Imana yabisezeranye, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, aho ubutungane buzatura.
Uko twakwifata dutegereje Nyagasani
14Ni yo mpamvu, nkoramutima zanjye, mu gihe mugitegereje ibyo, mugomba gukora uko mushoboye kose kugira ngo Nyagasani azabasange mu mahoro, muri abaziranenge n’inyangamugayo. 15Kandi mumenye ko Nyagasani akomeza kubihanganira agira ngo abakize, nk’uko na Pawulo, umuvandimwe wacu dukunda, yabibandikiye akurikije ubushishozi yahawe. 16Ni na cyo avuga mu mabaruwa ye yose#3.16 mu mabaruwa ye yose: amabaruwa ya Mutagatifu Pawulo yahise ashyirwa mu gitabo kimwe; maze abakristu ntibashidikanya kuyita ijambo ry’Imana, kimwe n’«ibindi Byanditswe»., aho asiganura ibyo: icyakora harimo bimwe biruhije kumvikana#3.16 biruhije kumvikana: hari bimwe na bimwe bitumvikanaga neza mu nyigisho Pawulo yatangaga ku byerekeye ukuza kwa Nyagasani n’ibimukerereza (reba cyane cyane muri 1 na 2 Tes)., ugasanga abantu b’abaswa n’injiji babitwara uko bitari, nk’uko babigenza no ku Byanditswe bindi, bityo bakikururira ubucibwe.
17Nuko rero, nkoramutima zanjye, dore mwe muraburiwe: muramenye, hato mutazashukwa n’abagomeramana biyobeje, maze mugateshuka ku mizero yanyu. 18Ahubwo nimukomeze kujya mbere mu ngabire n’ubumenyi by’Umwami wacu n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nahabwe ikuzo ubu ngubu n’iteka ryose. Amen!
Currently Selected:
Petero, iya 2 3: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.