Yohani, iya 1 2
2
1Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; 2ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose.
Itegeko ry’urukundo#2.2 Itegeko ry’urukundo: ikindi cya ngombwa kugira ngo tumenye Imana kandi tubeho mu rumuri rwayo, ni uko twakurikiza amategeko, cyane cyane iryo gukundana (2.3–11).
3Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. 4Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. 5Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We. 6Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo.
7Nkoramutima zanjye, nta bwo ari itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni itegeko risanzweho mwari mufite kuva mu ntangiriro. Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise. 8Nyamara kandi, ni itegeko rishya#2.8 itegeko rishya: kuba ari ngombwa gukundana, ni itegeko rya kera kuko ryahoze mu Mategeko ya Musa (Lev 19,18), rikaba n’ijambo rya mbere abakristu bumvise, kuva igihe batangiye kwemera. Nyamara ni n’itegeko rishya kuko na Yezu yarihaye umwanya w’ibanze (Yh 13,34), rikaba kandi riranga ibihe bishya byatangiranye na Yezu. mbandikiye — ibyo bikaba ukuri muri We no muri mwebwe — kuko umwijima uhise, maze urumuri nyakuri rukaba rumuritse. 9Uwibwira ko ari mu rumuri, kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima. 10Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo cyashobora kumugusha. 11Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso.
Kwirinda isi n’abarwanya Kristu#2.11 kwirinda isi n’abarwanya Kristu: iyi ngingo ni iya gatatu mu zituma dushobora kuba mu rumuri rw’Imana.
12Twana twanjye, ndabandikiye kuko mubabarirwa ibyaha byanyu, mubikesheje izina rya Yezu. 13Namwe babyeyi, ndabandikiye kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Rubyiruko namwe ndabandikiye, kuko mwatsinze Sekibi. 14Narabandikiye rero, bana banjye, kuko mwamenye Imana Data. Narabandikiye, babyeyi, kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Narabandikiye, rubyiruko, kuko muri abanyembaraga n’ijambo ry’Imana rikaba ribatuyemo, kandi mwatsinze Sekibi.
15Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi#2.15 isi n’ibyo ku isi: aha ngaha kimwe no mu Ivanjili ya kane, ijambo «isi» rivuga ibiremwa byose byagomeye Imana, bigakoreshwa na Sekibi, ari we mugenga w’iyi si (Yh 12,31; 14,30; 16,11).. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, 16kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. 17Koko, isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.
18Bana banjye, isaha ya nyuma yageze. Mwigeze kumva bavuga ko Nyamurwanyakristu#2.18 Nyamurwanyakristu: Yohani ntavuga ukuza k’umwanzi umwe wa Kristu, ahubwo aragaragaza ko buri gihe kandi n’ahantu hose hazabaho ingirwabahanuzi zirwanya Kristu. agiye kuza, none ubu ngubu abarwanya Kristu badutse ari benshi; tumenyeraho dutyo ko isaha ya nyuma#2.18 isaha ya nyuma: ni igihe cyose kiri hagati y’amaza ya mbere ya Kristu n’ihindukira rye ku munsi w’ishira ry’isi. Aha ngaha naho turabona ko abakristu ba mbere bizeraga ko iryo hindukira rizaba bidatinze. igeze. 19Abo bantu badukomotsemo, ariko ntibari abacu, kuko iyo bajya kuba abacu, baba baragumanye natwe. Nyamara byari ngombwa kugaragaza ko bose uko bangana batari abacu#2.19 batari abacu: abo barwanya Kristu babanje kuba abakristu, hanyuma bahinduka abahakanyi.. 20Mwebweho, Yezu w’Intungane yabasigishije Roho Mutagatifu, bituma mwese mugera ku bumenyi. 21Nuko rero sinabandikiye ko mutazi ukuri, ahubwo nabandikiye ko mukuzi, kandi ko nta cyitwa ikinyoma gikomoka ku kuri. 22Ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana. 23Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data.
24Mwebweho rero, ubutumwa mwumvise kuva mu ntangiro nibubagumemo. Niba ubwo butumwa mwumvise kuva mu ntangiriro bubagumyemo, namwe muzaguma muri Mwana no muri Data. 25Dore isezerano we ubwe yadusezeranyije: ni iryo kuzaduha ubugingo buhoraho. 26Ngibyo rero ibyo nagira ngo mbandikire ku byerekeye abashaka kubayobya. 27Naho mwebwe, isigwa yabakoreyeho ryabagumyemo, mukaba mudakeneye ko hagira undi uza kubigisha. Ubwo rero isigwa rye ari ryo mukesha kumenya byose, rikaba ari irinyakuri kandi ritabeshya, nimugume muri We, nk’uko mwabyigishijwe. 28Bityo, twana twanjye, nimugume muri We, kugira ngo igihe azigaragariza, tuzagire amizero yuzuye, kandi twe kuzakorwa n’isoni zo kuba turi kure ye, igihe cy’amaza ye.
Abana b’Imana#2.28 Abana b’Imana: nyuma y’igice cya mbere cy’ibaruwa gisobanura uburyo bwo kuba mu rumuri rw’Imana no mu kuri, aha ngaha ni ho hatangirira IGICE CYA KABIRI cy’ibaruwa cyerekana uburyo bwo kuba ABANA B’IMANA.
29Niba muzi ko Kristu ari intungane, nimunamenye ko umuntu wese ukora ibitunganye aba akomoka kuri We.
Currently Selected:
Yohani, iya 1 2: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.