1
Yohani, iya 1 2:15-16
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu, bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi.
Compare
Explore Yohani, iya 1 2:15-16
2
Yohani, iya 1 2:17
Koko, isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.
Explore Yohani, iya 1 2:17
3
Yohani, iya 1 2:6
Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo.
Explore Yohani, iya 1 2:6
4
Yohani, iya 1 2:1
Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane
Explore Yohani, iya 1 2:1
5
Yohani, iya 1 2:4
Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo.
Explore Yohani, iya 1 2:4
6
Yohani, iya 1 2:3
Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye.
Explore Yohani, iya 1 2:3
7
Yohani, iya 1 2:9
Uwibwira ko ari mu rumuri, kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima.
Explore Yohani, iya 1 2:9
8
Yohani, iya 1 2:22
Ni nde mubeshyi, atari uhakana ko Yezu ari Kristu? Nguwo Nyamurwanyakristu, uhakana Imana Data, na Mwana.
Explore Yohani, iya 1 2:22
9
Yohani, iya 1 2:23
Umuntu wese uhakana Mwana, ntaba ari kumwe n’Imana Data; naho uhamya Mwana, aba ari kumwe n’Imana Data.
Explore Yohani, iya 1 2:23
Home
Bible
Plans
Videos