YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 12

12
Ubugingo bushya butera gukorera Imana
1Bavandimwe, kubera ko Imana yabahaye imbabazi ndabihanangiriza ngo mwitange,#mwitange: cg mutange imibiri yanyu. maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imana biyishimisha. Uko ni ko kuyikorera#kuyikorera: cg kuyisenga. kubakwiriye. 2Ntimugakurikize imibereho y'ab'iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugira ngo muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose.
3Kubera ubuntu Imana yangiriye ndabwira buri wese muri mwe nti: “Uramenye we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje ukurikije urugero Imana yaguhaye rwo kuyizera. 4Buri muntu muri twe afite umubiri umwe ugizwe n'ingingo nyinshi, kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe. 5Uko ni ko nubwo turi benshi muri Kristo twabaye umubiri umwe, twese duhurijwe hamwe buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we. 6Dufite kandi impano zitandukanye Imana yatugabiye buri wese iye. Uwahawe guhanura ngo avuge ibyo yeretswe, nakoreshe iyo mpano ashingiye ku kwizera yahawe n'Imana#ku ukwizera yahawe n'Imana: cg ku byo Abakristo bemera.. 7Uwahawe impano yo gukorera abandi ngaho nabakorere, uwahawe iyo kwigisha niyigishe, 8uwahawe iyo gukomeza abantu imitima nabakomeze, utanga ku bye natange atitangiriye itama, uyobora abandi nabikorane umwete, n'ugiriye undi impuhwe nazigire yishimye.
9“Mujye mukundana mutaryarya. Mwange ikibi cyose mwibande ku byiza. 10Mukundane urukundo rwa kivandimwe. Mwubahane buri muntu ashyire mugenzi we imbere. 11Mugire umwete mwe kuba abanyabute. Mukorere Nyagasani mufite ishyaka ryinshi. 12Mwishimire ibyo mwiringiye, mwihangane mu makuba, ntimugacogore mu gusenga. 13Intore z'Imana zikennye muzifashishe ku byo mufite, n'izibasanga muzicumbikire.
14“Musabire umugisha ababatoteza – koko mubasabire umugisha atari umuvumo. 15Mwishimane n'abishimye, murirane n'abarira. 16Mubane muhuje. Mwe kwishyira hejuru, ahubwo mwemere gukora imirimo yoroheje#gukora imirimo yoroheje: cg kugendana n'aboroheje.. Ntimukīgire abanyabwenge.
17“Ntimwiture umuntu inabi yabagiriye. Muharanire gukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza. 18Uko bizashoboka kose, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose. 19Ncuti zanjye, ntimwihōrere ahubwo mujye mureka uburakari bw'Imana abe ari bwo buhōra, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Guhōra no kwitura ni ibyanjye’, ni ko Nyagasani avuga. 20Ahandi ngo: ‘Ariko umwanzi wawe nasonza umuhe icyo arya, nagira inyota umuhe icyo anywa, nugenza utyo bizaba nk'aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we.’ 21Ibibi ntibikagutsinde, ahubwo utsinde ibibi ukoresheje ibyiza.”

Currently Selected:

Abanyaroma 12: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in