YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 11

11
Imana ntiyaciye Abisiraheli
1None rero ndabaza. Mbese Imana yaba yaraciye ubwoko bwayo? Ibyo ntibikanavugwe! Nanjye ubwanjye ndi Umwisiraheli ukomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini. 2Imana ntiyatereranye ubwoko bwayo yitoranyirije kuva kera. Mbese ntimuzi icyo Ibyanditswe bivuga, aho Eliya yaregaga Abisiraheli ku Mana? Yaravuze ati: 3“Nyagasani, bishe abahanuzi bawe basenya intambiro zawe, ni jye usigaye jyenyine none nanjye barampigira kunyica.” 4Ariko se Imana yamushubije iki? Yaravuze iti: “Nisigiye abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira ikigirwamana Bāli.” 5No muri iki gihe na bwo, agace gato kitwa Abasigaye#Abasigaye: reba 9.27 (sob)., Imana yakagiriye ubuntu irakitoranyiriza. 6Kwari ukubagirira ubuntu koko itabitewe n'ibikorwa byabo, kuko bitabaye bityo ubuntu igira bwaba butakiri ubuntu.
7Ibyo se ni ukuvuga iki? Icyo Abisiraheli bashakaga nta bwo bakibonye. Abakibonye ni abo Imana yatoranyije, naho abandi bose barinangiye. 8Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Imana yabahaye imitima ihuramye n'amaso atabona n'amatwi atumva kugeza n'ubu.” 9Dawidi na we ati:
“Ibyokurya byabo nibibabere umutego wo kubatega,
bibabere nk'ibuye ryo kubasitaza n'igihano kibakwiriye.
10Amaso yabo ahume atsiratsize,
uteze imigongo yabo guhora ihetamye.”
11Nuko rero ndabaza. Mbese igihe Abisiraheli basitaraga kwari ukugwa burundu? Ibyo ntibikanavugwe! Ahubwo gucumura kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisiraheli ishyari. 12None se ubwo gucumura kwabo kwakungahaje abatuye isi, gucogora kwabo kugakungahaza abanyamahanga, hazacura iki nibaramuka basubiye byuzuye mu byabo?
Agakiza kagera no ku batari Abayahudi
13Noneho reka mbabwire mwebwe abatari Abayahudi: ni jye Ntumwa Kristo yatumye ku batari Abayahudi, mfite ishema ry'umurimo yanshinze. 14Icyampa nkabona uko ntera bene wacu b'Abayahudi kugira ishyari ngo mbakizemo bamwe! 15Koko rero ubwo guhēzwa kwabo kwatumye rubanda rutari Abayahudi bungwa n'Imana, hazacura iki igihe Abayahudi ubwabo bazayigarukira? Bazamera nk'abazutse mu bapfuye!
16Igihe bafata igisate cy'umugati ho umuganura bakagitura Imana, byerekana ko uwo mugati wose na wo ari uwayo. Kandi igihe imizi y'igiti yegurirwa Imana, amashami na yo aba ari ayayo. 17Urubyaro rwa Isiraheli rugereranywa n'igiti cy'umunzenze cyakonzweho amashami. Wowe utari Umuyahudi ugereranywa n'ishami ry'umunzeze wo mu gasozi ryagemetswe aho ayo mashami yakonzwe, bityo nawe ukaba ufite uruhare ku byo imizi itungisha icyo giti. 18Nuko rero we kwirata ngo wigambe ku mashami. None se wakwirata iki? Si wowe ushyigikiye imizi, ahubwo imizi ni yo igushyigikiye.
19Ahari aho wakwibwira uti: “Amashami yarakonzwe kugira ngo ngemekwe.” 20Yee, ni byo. Icyo ayo mashami yazize ni uguhemuka kwayo. Naho wowe ikiguhagaritse ni ukuyoboka Kristo kwawe. Ntukirate rero, ahubwo utinye Imana. 21Koko ubwo Imana itababariye abagereranywa n'amashami kamere, nawe ntizakubabarira. 22Zirikana rero kugira neza kw'Imana n'igitsure cyayo, abayivuyeho yabagiriye igitsure naho wowe ikugirira neza. Icyakora ni ngombwa ko uguma muri ubwo buntu ikugirira, bitabaye bityo nawe ni uko, uzakondwa nka ya mashami. 23Naho Abayahudi nibareka ubuhemu bwabo, bazaba nk'amashami yakonzwe nyuma akagemekwa aho yahoze mbere, kuko Imana ifite ububasha bwo kongera kubagemeka. 24Wowe utari Umuyahudi, uri nk'ishami kamere ryavuye ku munzenze wa mu gasozi, maze ku buryo bunyuranye n'imihingire isanzwe y'ibiti, ugemekwa ku munzenze w'umuterano. None se ko Abayahudi ari bo mashami kamere y'uwo munzenze w'umuterano, babura bate kugemekwa ku munzenze wabo bwite?
Iherezo umuryango wa Isiraheli uzakizwa
25Koko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa iri banga hato mutibeshya ko muri abanyabwenge, ni uko igice kimwe cy'Abisiraheli cyinangiye. Ibyo bizakomeza kugeza igihe abanyamahanga bazemera Kristo byuzuye. 26Uko ni ko urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzakizwa, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo
“Umutabazi azava i Siyoni,
atsembe ubugome mu bakomoka kuri Yakobo.
27Ngiryo Isezerano nzagirana na bo nimbakuraho ibyaha.”
28Ku byerekeye Ubutumwa bwiza, Abayahudi babaye abanzi b'Imana mwe bibagirira akamaro. Naho ku byerekeye gutoranya kw'Imana, ni abatoni bayo kubera ba sekuruza. 29Koko Imana ntabwo yisubiza ibyo yahaye abantu, cyangwa ngo yivuguruze iyo yabahamagaye. 30Namwe kera mwanze kumvira Imana, none ubu yabagiriye imbabazi bitewe n'uko Abayahudi banze kuyumvira. 31Ubu ni ko biri kuri bo, babaye intumvira kugira ngo mwe mumaze kugirirwa imbabazi, ubu na bo bazigirirwe. 32Imana yagize abantu bose imbohe babitewe no kutayumvira, kugira ngo ibone uko igirira bose imbabazi.
Imigambi y'Imana y'agatangaza
33Mbega ukuntu Imana ari umukungu wa byose! Mbega ukuntu ubwenge bwayo n'ubumenyi bwayo biturenze! Ibyo yiyemeza ni amayobera rwose, kandi imigenzereze yayo nta wayimenya. 34Ibyanditswe bivuga ngo:
“Ni nde wamenye ibyo Nyagasani atekereza?
Ni nde wabaye umujyanama we?”
35“Ni nde wigeze abanza kugira icyo amuha,
ngo na we abe amwituye?”
36Erega byose bikomoka ku Mana, byose bibeshwaho na yo, byose bigenewe kuba ibyayo! Nihorane ikuzo iteka ryose. Amina.

Currently Selected:

Abanyaroma 11: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in