YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 10

10
1Bavandimwe, icyo nifuriza Abisiraheli mbikuye ku mutima ni uko bakizwa, ni na byo mbasabira ku Mana. 2Ndahamya rwose ko bafite ishyaka ryo gukorera Imana, ariko ni ishyaka ridashingiye ku kuyimenya. 3Ntibasobanukiwe uburyo Imana igira abantu intungane, ahubwo bashaka ubwabo buryo bwo kwigira intungane, bagasuzugura ubutungane Imana itanga. 4Erega Kristo ni we wanonosoye ibyo Amategeko yari agamije, kugira ngo umwizera wese Imana imugire intungane!
Agakiza ni ak'umuntu wese wizera Nyagasani
5Musa ubwe yanditse ibyerekeye gutunganira Imana bivuye ku Mategeko agira ati: “Uzayumvira azabeshwaho na yo.” 6Nyamara dore icyo avuga ku byerekeye ubutungane buvuye ku kwizera: “Ntukibaze uti: ‘Ni nde washobora kuzamuka mu ijuru?’ (ari ukugira ngo ajye kumanurayo Kristo), 7cyangwa ngo wibaze uti: ‘Ni nde washobora kumanuka ikuzimu?’ (ari ukugira ngo azamureyo Kristo amuvana mu bapfuye.)” 8Ahubwo aravuga ati: “Ijambo ry'Imana urarifite, warifashe mu mutwe ndetse ushobora kuritondagura.” Ni ryo jambo twamamaza rikubwira kwizera Kristo, 9ngo nubyivugira n'umunwa wawe ko Yezu ari Nyagasani, ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzakizwa. 10Koko rero kubyemera mu mutima bituma Imana ikugira intungane, naho kubyivugira n'umunwa bigatuma ukizwa. 11Ibyanditswe bigira biti: “Nta n'umwe umwizera uzakorwa n'isoni.” 12Bityo Umuyahudi n'utari Umuyahudi nta kurobanura, bose bafite Nyagasani umwe usendereza ibyiza bye ku bamwambaza bose. 13Ibyanditswe biravuga ngo: “Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.”
14None se bamwiyambaza bate batabanje kumwemera? Kandi bamwemera bate batigeze bamwumva? Mbese bamwumva bate hatabonetse umuntu umwamamaza? 15Ikindi kandi abantu bamwamamaza bate ntawe ubatumye? Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti: “Mbega ukuntu ari byiza kubona abazanye Inkuru nziza!” 16Ariko si bose bumviye ubwo Butumwa bwiza. Ni na ko Ezayi yavuze ati: “Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?” 17Bityo abantu bemera Kristo bamaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ibyerekeye Kristo.
18Noneho ndabaza. Mbese abantu ntibumvise ubwo butumwa? Yee, barabwumvise. Ibyanditswe biravuga ngo:
“Ijwi ryabwo ryasakaye ku isi yose,
ubutumwa bwageze ku mpera zayo.”
19Ndabaza rero. Mbese Abisiraheli ntibabisobanukiwe? Erega mbere Musa yari yaravuze ati:
“Nzabaharika abanyamahanga mbatere gufuha,
nzabarakaza ntonesha abanyabwengebuke!”
20Ndetse Ezayi yageze n'aho yerura ati:
“Abatanshakaga barambonye,
abatagize icyo bambaza ndabiyeretse.”
21Ariko ku byerekeye Abisiraheli agira ati: “Nirizaga umunsi nteze amaboko ngo nakire abantu b'ibyigomeke batanyumvira.”

Currently Selected:

Abanyaroma 10: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in