1
Abanyaroma 12:2
Bibiliya Ijambo ry'imana
Ntimugakurikize imibereho y'ab'iki gihe, ahubwo mureke Imana ivugurure ibitekerezo byanyu mube muhindutse rwose. Ni bwo muzashobora kumenya neza ibyo Imana ishaka, kugira ngo muhitemo ibyiza biyishimishije kandi bitunganye rwose.
Compare
Explore Abanyaroma 12:2
2
Abanyaroma 12:1
Bavandimwe, kubera ko Imana yabahaye imbabazi ndabihanangiriza ngo mwitange, maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imana biyishimisha. Uko ni ko kuyikorera kubakwiriye.
Explore Abanyaroma 12:1
3
Abanyaroma 12:12
Mwishimire ibyo mwiringiye, mwihangane mu makuba, ntimugacogore mu gusenga.
Explore Abanyaroma 12:12
4
Abanyaroma 12:21
Ibibi ntibikagutsinde, ahubwo utsinde ibibi ukoresheje ibyiza.”
Explore Abanyaroma 12:21
5
Abanyaroma 12:10
Mukundane urukundo rwa kivandimwe. Mwubahane buri muntu ashyire mugenzi we imbere.
Explore Abanyaroma 12:10
6
Abanyaroma 12:9
“Mujye mukundana mutaryarya. Mwange ikibi cyose mwibande ku byiza.
Explore Abanyaroma 12:9
7
Abanyaroma 12:18
Uko bizashoboka kose, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n'abantu bose.
Explore Abanyaroma 12:18
8
Abanyaroma 12:19
Ncuti zanjye, ntimwihōrere ahubwo mujye mureka uburakari bw'Imana abe ari bwo buhōra, kuko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Guhōra no kwitura ni ibyanjye’, ni ko Nyagasani avuga.
Explore Abanyaroma 12:19
9
Abanyaroma 12:11
Mugire umwete mwe kuba abanyabute. Mukorere Nyagasani mufite ishyaka ryinshi.
Explore Abanyaroma 12:11
10
Abanyaroma 12:3
Kubera ubuntu Imana yangiriye ndabwira buri wese muri mwe nti: “Uramenye we kwitekerezaho birenze urugero uriho, ahubwo ushyire mu gaciro wiyoroheje ukurikije urugero Imana yaguhaye rwo kuyizera.
Explore Abanyaroma 12:3
11
Abanyaroma 12:17
“Ntimwiture umuntu inabi yabagiriye. Muharanire gukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza.
Explore Abanyaroma 12:17
12
Abanyaroma 12:16
Mubane muhuje. Mwe kwishyira hejuru, ahubwo mwemere gukora imirimo yoroheje. Ntimukīgire abanyabwenge.
Explore Abanyaroma 12:16
13
Abanyaroma 12:20
Ahandi ngo: ‘Ariko umwanzi wawe nasonza umuhe icyo arya, nagira inyota umuhe icyo anywa, nugenza utyo bizaba nk'aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we.’
Explore Abanyaroma 12:20
14
Abanyaroma 12:14-15
“Musabire umugisha ababatoteza – koko mubasabire umugisha atari umuvumo. Mwishimane n'abishimye, murirane n'abarira.
Explore Abanyaroma 12:14-15
15
Abanyaroma 12:13
Intore z'Imana zikennye muzifashishe ku byo mufite, n'izibasanga muzicumbikire.
Explore Abanyaroma 12:13
16
Abanyaroma 12:4-5
Buri muntu muri twe afite umubiri umwe ugizwe n'ingingo nyinshi, kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe. Uko ni ko nubwo turi benshi muri Kristo twabaye umubiri umwe, twese duhurijwe hamwe buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we.
Explore Abanyaroma 12:4-5
Home
Bible
Plans
Videos