YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 94

94
Imana ihana abaca imanza zibera
1Uhoraho Mana ihōra abanzi,
Mana ihōra abanzi igaragaze!
2Wa Mucamanza w'abari ku isi we, haguruka,
hagurukira abirasi ubakanire urubakwiye.
3Uhoraho, abagome bazageza ryari,
abagome bazageza ryari kwishima?
4Abo bagizi ba nabi bose barirata,
basukiranya amagambo, bavugana agasuzuguro.
5Uhoraho, bapyinagaza abantu bawe,
bakandamiza ubwoko wagize umwihariko.
6Bica abapfakazi n'abanyamahanga bari mu gihugu,
bahotora n'impfubyi.
7Baravuga bati: “Uhoraho ntabibona!
Imana ya Yakobo ntibyitaho.”
8Mwa bicucu mwe, nimwite ku byo mbabaza,
mwa njiji mwe, mbese muzaca akenge ryari?
9Mbese iyahaye umuntu ugutwi yo ntiyumva?
Mbese iyaremye ijisho yo ntireba?
10Ese Imana icyaha amahanga ntizabahana?
Ni yo iha umuntu ubwenge.
11Uhoraho azi ibyo umuntu agambirira,
azi ko nta kamaro bifite.
12Uhoraho, hahirwa umuntu wowe ucyaha!
Hahirwa uwo wigisha Amategeko yawe!
13Bityo umuha ituze mu bihe by'amakuba,
ukageza ubwo abagome bashirira mu rwobo bacukuriwe.
14Koko Uhoraho ntareka abantu be,
ntazigera atererana ubwoko yagize umwihariko.
15Azasubizaho ubutabera bushingiye ku butungane,
abafite imitima iboneye bose bazabushyigikira#bazabushyigikira: cg bazamuyoboka..
16Ni nde uzangoboka agahaguruka akarwanya abagome?
Ni nde uzandenganura akankiza abagizi ba nabi?
17Iyo Uhoraho atangoboka,
mba narahise njya iwabo w'abapfuye.
18Iyo navugaga nti: “Ngeze kure kubi”,
Uhoraho, wankomezaga umutima kubera ineza yawe.
19Iyo ibimpagaritse umutima byisukiranya,
urampumuriza ukangaruramo ibyishimo.
20Wowe ntufatanya n'abicazwa no guca imanza z'urugomo,
bateza amakuba bitwaje amategeko.
21Bishyira hamwe bakarwanya intungane,
bacira umwere urwo gupfa.
22Naho jyewe, Uhoraho yambereye nk'ikigo ntamenwa,
Imana yanjye imbera urutare mpungiraho.
23Izabahanira ibicumuro byabo,
izabatsemba kubera ubugome bwabo,
koko Uhoraho Imana yacu izabatsemba!

Currently Selected:

Zaburi 94: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in