Zaburi 93
93
Uhoraho aganje ku ngoma
1Uhoraho aganje ku ngoma, yambaye ikuzo,
Uhoraho akenyeye ububasha nk'ukenyeye umukandara.
Koko isi irashimangiye ntizanyeganyega,
2Uhoraho, kuva kera kose ingoma yawe ntiyigeze ijegajega,
uhereye mbere na mbere uhora uriho.
3Uhoraho, imihengeri yarahoreye,
imihengeri yarahoreye cyane,
koko imihengeri yarahoreye irakotsora!
4Nyamara Uhoraho, uganje mu ijuru,
urusha ububasha amazi menshi asuma,
urusha ububasha n'imihengeri y'inyanja.
5Uhoraho, ibyo wategetse ntibyigera bihinyuka,
Ingoro yawe irangwa n'ubuziranenge#irangwa n'ubuziranenge: cg ikwiye kwinjirwamo n'abaziranenge. iteka ryose.
Currently Selected:
Zaburi 93: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001