YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 95

95
Kuramya Uhoraho
1Nimuze turirimbire Uhoraho,
nimuze tumuvugirize impundu!
Ni we rutare rudukingira akaba n'Umukiza wacu.
2Nimucyo tumusange tumushimire,
tumuvugirize impundu turirimba.
3Koko Uhoraho ni Imana ikomeye,
ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.
4Imibande yose ni we uyitegeka,
impinga z'imisozi na zo ni ize.
5Inyanja ni iye, ni we wayiremye,
imusozi na ho, ni we wahabumbabumbye n'ibiganza bye.
6Nimuze tumuramye tumwikubise imbere,
nimucyo dupfukamire Uhoraho Umuremyi wacu.
7Koko ni we Mana yacu,
natwe turi ubwoko bwayo iyobora,
turi n'umukumbi yiragirira.
Uyu munsi nimwumve icyo ibabwira iti:
8“Ntimunangire imitima nk'uko byagenze i Meriba,
nk'uko wa munsi byagenze i Masa#Meriba … Masa: reba Kuv 17.1-7; Ibar 20.1-13. mu butayu,
9ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza,
nubwo bari bariboneye ibyo nakoze.
10Ab'icyo gihe nabarakariye imyaka mirongo ine,
ni ko kuvuga nti: ‘Ubu ubwoko buhora buteshuka,
ntibugenza uko nshaka.’
11Nuko ndahirana uburakari nti:
‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

Currently Selected:

Zaburi 95: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in