YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 68

68
Igisingizo cyo gusanganira Imana
1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi#Zaburi 68: ibivugwa muri iyi zaburi bisa n'aho byibutsa ihekwa ry'Isanduku y'Isezerano, kuva mu butayu bwa Sinayi kugeza igihe yinjirijwe mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu. ya Dawidi.
2Imana nihaguruke,
abanzi bayo nibakwire imishwaro,
abo bayanga nibayihunge!
3Nk'uko umwotsi uyoyoka,
abe ari ko Imana ibatatanya,
nk'uko umuriro uyagisha igishashara,
abe ari ko itsemba abagome.
4Ariko intungane nizinezerwe,
nizishimire imbere y'Imana,
koko nizinezerwe zitwarwe n'ibyishimo.
5Nimuririmbire Imana muyicurangire,
nimusingize ugendera ku bicu#musingize … bicu: cg mutunganye inzira y'unyura mu butayu.,
izina rye ni Uhoraho.
Cyo nimunezererwe imbere ye!
6Imana iganje mu Ngoro yayo mu ijuru,
yita ku mpfubyi ikazibera Se,
irenganura n'abapfakazi,
7Imana ni yo ishakira ba nyakamwe imiryango babamo,
ivana imfungwa muri gereza zigataha ziririmba,
ariko ibyigomeke ibihindira ku gasi.
8Mana, igihe wayoboraga ubwoko bwawe,
igihe wari uburangaje imbere mu butayu,
Kuruhuka
9imvura yaraguye isi itigitira imbere yawe,
Mana, yigaragarije ku musozi wa Sinayi,
Mana, Mana ya Isiraheli.
10Mana, wagushije imvura nyinshi,
uhembura igihugu cyawe cyari cyarakakaye.
11Aho ni ho ubwoko bwawe bwatuye,
Mana, wagize neza ugoboka abo banyamibabaro.
12Nyagasani yavuze ijambo,
imbaga y'abagore bamamaza iyo nkuru bati:
13“Abami n'ingabo zabo barirutse barahunga,
abagore bari basigaye imuhira,
aba ari bo batera iminyago imirwi.
14Kuki mwashatse urwitwazo?
Kuki mutajyanye n'abandi ku rugamba?
Dore ingabo z'Abisiraheli zitabarukanye iminyago ya feza na zahabu.#14: Uyu murongo wagiye usobanurwa ku buryo butari bumwe, kuko igiheburayi wanditswemo kitumvikana neza.
15Igihe Imana Nyirububasha yakwizaga imishwaro abami b'icyo gihugu,
ku musozi wa Salimoni amasimbi yaragwaga.”
16Umusozi wa Bashani ni mwiza cyane,
uwo musozi wa Bashani ufite impinga nyinshi.
17Mwa misozi ifite impinga nyinshi mwe,
kuki mugirira ishyari umusozi#umusozi: ni Siyoni. Imana yitoranyirije guturaho?
Nta kabuza Uhoraho azawuturaho iteka ryose.
18Imana yazanye n'amagare y'intambara atabarika,
ni ibihumbi n'ibihumbi
Nyagasani yavuye ku musozi wa Sinayi ataha mu Ngoro ye.
19Uhoraho Mana, warazamutse,
ujya hejuru kuri Siyoni#kuri Siyoni: cg mu ijuru. Reba Ef 4.8. urahatura,
wajyanyeyo imfungwa ho iminyago,
abantu baguha impano,
ibyigomeke na byo byaraziguhaye.
20Nyagasani nasingizwe,
ni we Mana Umukiza wacu, itwitaho buri munsi.
Kuruhuka.
21Imana yacu ni yo Mana idukiza,
ni yo Uhoraho Nyagasani uturokora urupfu.
22Koko Imana izajanjagura imitwe y'abanzi bayo,
izajanjagura ibihanga by'abihirimbije imisatsi#abihirimbije imisatsi: akenshi ingabo zo muri icyo gihe zahirimbizaga imisatsi., bahora bakora ibibi.
23Nyagasani yaravuze ati:
“Abanzi nibahungira i Bashani nzabavanayo,
nibahungira n'ikuzimu mu nyanja na ho nzabakurayo,
24bityo muzabateragura imigeri mubavushe amaraso,
imbwa zanyu na zo zizabarya zijute.”
25Mana, abantu babonye imikimbagiro yawe,
Mana yanjye kandi Mwami wanjye,
barakubonye ukimbagira winjira mu Ngoro yawe.
26Abaririmbyi ni bo bari bakurangaje imbere,
abacuranzi bari baguherekeje,
bose bari bakikijwe n'abakobwa bavuzaga ishakwe.
27Bagira bati: “Nimusingize Imana mu makoraniro!
Mwa bakomoka kuri Isiraheli mwese mwe, nimusingize Uhoraho!”
28Nuko habanza kuza ab'umuryango wa Benyamini,
nubwo ari we muhererezi,
hakurikiraho itsinda ry'abatware b'umuryango wa Yuda,
hakurikiraho abatware b'umuryango wa Zabuloni,
maze hakurikiraho abatware b'umuryango wa Nafutali.
29Imana yanyu yabahaye kugira imbaraga,
Mana, ugaragaze imbaraga zawe nk'uko wabitugiriraga kera.
30Abami bazakuzanira impano,
bazazigusangisha i Yeruzalemu mu Ngoro yawe.
31Kangara ikinyamaswa cyo mu rufunzo#ikinyamaswa cyo mu rufunzo: cyaba ari ingona cg imvubu, benshi bakeka ko ari ukuvuga Misiri.,
ukangare n'ishyo ry'amapfizi n'inyana zayo,
ari bo banyamahanga,
nibakwikubite imbere baguture ifeza.
Utatanye amoko akunda kurwana.
32Intumwa zikomeye zizaza zivuye mu Misiri,
ab'i Kushi#Kushi: kari akarere ko mu majyepfo ya Misiri. bazategera Imana amaboko bayiramye.
33Mwa batuye ibihugu byo ku isi mwe,
nimuririmbire Imana,
nimucurangire Nyagasani.
Kuruhuka.
34Ni we ugenda mu ijuru ryabayeho kuva kera,
avuga atontoma ijwi rye rikarangīra.
35Nimutangaze ko Imana ari yo nyir'ububasha,
nimutangaze ko ari yo igenga Abisiraheli,
ububasha bwayo bugaragarira ku ijuru.
36Mana, ufite igitinyiro uhereye mu Ngoro yawe.
Imana ya Isiraheli ni yo iha ubwoko bwayo ububasha n'imbaraga.
Imana nisingizwe!

Currently Selected:

Zaburi 68: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in