Zaburi 67
67
Amoko yose nasingize Imana
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni indirimbo iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga.
2Mana, utugirire imbabazi uduhe umugisha,
uturebane impuhwe.
Kuruhuka.
3Abo ku isi yose bamenye ibyo ushaka,
abo mu mahanga yose bahabwe agakiza kawe.
4Mana, abantu b'amoko yose nibagusingize,
abantu bose nibagusingize.
5Amahanga yose niyishime avuze impundu,
amoko yose uyacira imanza zitabera,
koko ni wowe ugenga amahanga yo ku isi.
Kuruhuka.
6Mana, abantu b'amoko yose nibagusingize,
abantu bose nibagusingize.
7Ubutaka bwararumbutse,
Imana ari yo Mana yacu izajya iduha umugisha.
8Imana izajya iduha umugisha,
abatuye no ku mpera z'isi bazayubaha.
Currently Selected:
Zaburi 67: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001