YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 69

69
Isengesho ry'umuntu utotezwa
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Indabyo z'amarebe”. Ni zaburi ya Dawidi.
2Mana ntabara,
dore meze nk'ugiye kurohama!
3Nasaye mu isayo ndende,
simfite aho nshyitsa ikirenge.
Ngeze mu mazi maremare,
umuvumba urenda kuntembana.
4Mana yanjye, umuhogo wanjye urakakaye,
ndarushye sinkibasha gutaka,
nagutegereje ndaruha, amaso yaheze mu kirere.
5Abanyanga ari nta mpamvu#Abanyanga … mpamvu: reba Zab 35.19; Yh 15.25.,
baruta ubwinshi umusatsi wanjye.
Erega abanzi banjye bandusha amaboko,
barashaka kundimbura,
barampatira kuriha ibyo ntibye!
6Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye,
ntuyobewe n'ibicumuro byanjye.
7Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,
abakwiringira be kumwara kubera jye,
Mana ya Isiraheli,
abakwambaza be gukorwa n'isoni kubera jye.
8Nihanganira gutukwa bakunziza,
mu maso hanjye hagira ipfunwe.
9Abo tuva inda imwe bamfata nk'uwo batazi,
bene mama bangira nk'umunyamahanga.
10Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga,
ibitutsi bagutuka biranshegesha.
11Iyo nigomwe kurya ndanarira,
ibyo na byo bituma bantuka,
12iyo nambaye imyambaro igaragaza ko nihannye,
bampindura iciro ry'imigani.
13Abicara ku marembo y'umujyi ni jye bavuga,
abasinzi na bo ni jye basindana.
14Ariko Uhoraho, ni wowe nsenga,
Mana, untabare kubera imbabazi zawe nyinshi,
unkize ukurikije umurava wawe,
koko iki ni cyo gihe gikwiye#koko … gikwiye: cg mu gihe kikunogeye..
15Unkure mu isayo ne kongera gusaya,
undohore mu mazi maremare ari yo banzi banyanga.
16Ntureke umuvumba w'amazi ngo untembane,
ntureke ndohama mu mazi maremare,
ikuzimu na ho he kumira.
17Uhoraho, kubera imbabazi zawe ungirire neza untabare,
kubera impuhwe zawe nyinshi unyiteho.
18Umugaragu wawe ntunyirengagize,
untabare vuba dore ngeze mu makuba,
19mba hafi undengere, unkize abanzi banjye.
20Wowe ubwawe uzi uko abantu bantuka,
bankoza isoni kandi bakantesha agaciro,
abanyanga bose urabazi.
21Ibitutsi byanshegeshe umutima birananzahaza.
Nashatse uwangirira ibambe mbura n'umwe,
nshatse uwamara umubabaro sinamubona.
22Bampaye ibyokurya birimo indurwe,
ngize inyota bampa divayi isharira.
23Ibyokurya byabo nibibabere umutego nk'umwe wica nyirawo,
incuti zabo basangira na zo ziwugwemo.
24Amaso yabo ahume atsiratsize,
imigongo yabo ihore ihetamye.
25Ubahanane uburakari,
umujinya wawe ubagereho.
26Ingo zabo zihinduke amatongo,
iwabo he kugira uhatura.
27Nibibagendekere bityo kuko batoteza uwo wahannye,
banashinyagurira abo wakomerekeje.
28Ibyaha byabo byose ujye ubibabaraho,
ntukagire na kimwe ubababarira.
29Ubandukure mu gitabo cy'ubugingo,
be kwandikwa hamwe n'intungane.
30Dore ndababara ngashenguka umutima.
Mana, nkiza unshyire aho ntahungabana.
31Nzasingiza Imana nyiririmbe,
nzayitaka ibisingizo nyishimira.
32Ibyo ni byo Uhoraho yishimira,
arabyishimira kurusha igitambo cy'ikimasa cyangwa icy'impfizi.
33Aboroheje bazabona ko wantabaye maze bishime.
Mwa bambaza Imana mwese mwe, murakabaho!
34Koko Uhoraho yita ku bakene,
ntiyirengagiza abe bari muri gereza.
35Ijuru n'isi nibimusingize,
inyanja n'ibiyibamo byose na byo nibimusingize!
36Koko Imana izakiza Siyoni,
imijyi y'u Buyuda izayubaka bundi bushya,
ubwoko bwayo buzongera buhature buhagire umunani.
37Abakomoka ku bagaragu bayo bazaragwa icyo gihugu,
abakunda Imana bazagituramo.

Currently Selected:

Zaburi 69: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in