YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 64

64
Imana ihana abavuga abandi nabi
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi.
2Mana, wumve amaganya yanjye,
unkize umwanzi untera ubwoba.
3Undinde abagome bangambanira,
undinde n'agatsiko k'abagizi ba nabi.
4Batyaza akarimi kakamera nk'inkota ityaye,
amagambo yabo akomeretsa nk'imyambi,
5bayakomerekesha rwihishwa indakemwa,
ntibatinya kuyivuga nabi bayitunguye.
6Bashyigikirana mu bibi bavuga,
bahuza umugambi wo gutega imitego rwihishwa,
baribwira bati: “Ntawe uzigera abimenya#abimenya: cg atumenya..”
7Banoganya umugambi wo kurenganya,
baravuga bati: “Umugambi wacu turawuboneje!”
Erega birakomeye gutahura amayeri y'umuntu!
8Ariko Imana izabarasa imyambi yayo,
izabakomeretsa ibatunguye,
9ibyo bavuze bizabagaruka barimbuke,
ubibonye wese azabazunguriza umutwe.
10Bene muntu bose bazashya ubwoba,
bazasobanukirwa ibyo Imana igirira abantu,
batangaze ibyo yakoze.
11Intungane niyishimire Uhoraho,
nabe ari we ihungiraho,
abafite imitima iboneye bose nibamusingize!

Currently Selected:

Zaburi 64: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in