YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 65

65
Imana ni yo itanga umusaruro utubutse
1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, ni zaburi ya Dawidi.
2Mana, ukwiye gusingizwa muri Siyoni#ukwiye … Siyoni: cg uganje muri Siyoni, ukwiye gusingizwa.,
ukwiye guhigurwa imihigo wahigiwe.
3Wita ku masengesho y'abakwambaza,
ni yo mpamvu abantu bose bakugana.
4Ibicumuro byacu byaradushegeshe,
ariko wowe warabitubabariye.
5Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza,
ukamucumbikira mu rugo rw'Ingoro yawe.
Tuzahāga ibyiza biboneka iwawe,
mu Ngoro yakweguriwe.
6Mana Mukiza wacu, uri intungane,
utugoboka ukoresheje ibikorwa bihambaye.
Abatuye ku mpera z'isi ni wowe biringira,
abatuye mu birwa by'iyo gihera na bo ni uko.
7Ni wowe washimangiye imisozi,
wayishimangije ububasha n'imbaraga byawe.
8Uhosha inyanja zarubiye n'imihengeri yazo,
uhosha n'imidugararo y'abanyamahanga.
9Abatuye iyo gihera barakubaha kubera ibitangaza wakoze,
ab'iburasirazuba n'ab'iburengerazuba watumye bakuvugiriza impundu.
10Mana, wita ku isi ukayivubira imvura,
uyihundazaho ubukungu,
imigezi yawe uyisendereza amazi,
ugaha abantu ibyo kubatunga.
Dore uko wateguye ubutaka:
11wagushije imvura mu buhinge,
wayujuje mu mayogi isomya ubutaka,
umeza imbuto zibutewemo.
12Watugiriye neza uduha umusaruro utubutse,
wanyanyagije ibisarurwa mu nzira abasarura banyuramo.
13Wagushije imvura mu butayu inzuri ziratōha,
udusozi na two tumeraho ibyatsi n'indabyo.
14Inzuri zizimagizwa n'imikumbi,
imibande itwikirwa n'imirima y'ingano,
ibintu byose birishima biririmba biranguruye!

Currently Selected:

Zaburi 65: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in