YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 63

63
Urukundo rw'Imana ruhebuje byose
1Zaburi ya Dawidi. Yayihimbye igihe yari yarahungiye mu butayu bw'i Buyuda.
2Mana, ni wowe Mana yanjye,
ni wowe wenyine nshaka cyane,
ndakwifuza ngufitiye inyota n'umutima wanjye wose,
dore ndi mu karere kazahajwe n'amapfa.
3Mu nzu yawe ni ho nakuboneye,
nahabonye ububasha n'ikuzo byawe.
4Koko urukundo rwawe rundutira kubaho,
ni cyo gituma nzajya nguhesha ikuzo.
5Nzajya ngusingiza igihe cyose nkiriho,
ngusenge ngutegeye amaboko#ngutegeye amaboko: reba Zab 28.2 (sob)..
6Nzanezerwa nk'uhaze ibiryo binuriye,
ngusingize nkuririmbira indirimbo.
7Iyo ndyamye ndakwibuka,
nkesha ijoro ari wowe ntekereza.
8Ntiwigeze uhwema kuntabara, warambundikiye,
ni cyo gituma nzajya nkuvugiriza impundu.
9Nakubayeho akaramata,
wandamije ukuboko kwawe kw'indyo.
10Hariho abampīgira kunyica,
nyamara ni bo bazapfa bajye ikuzimu,
11inkota izabarya,
imirambo yabo iribwe n'imbwebwe.
12Naho umwami azishima abikesha Imana,
abayihigira umuhigo bose bazayisingiza,
ariko abanyabinyoma bo bazacecekeshwa.

Currently Selected:

Zaburi 63: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in