YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 37

37
Iherezo ry'abagome n'iry'intungane
1Zaburi ya Dawidi.
Ntugahagarikwe umutima n'ibyo abagome bakora,
ntukagirire ishyari inkozi z'ibibi.
2Bazashiraho vuba nk'ibyatsi birabye,
bapfe nk'ibimera byumye.
3Jya wizera Uhoraho ukore ibikwiye,
uzaramba mu gihugu ukigiriremo amahoro.
4Ujye wishimira Uhoraho,
na we azaguha ibyo wifuza.
5Ujye wiyegurira Uhoraho,
umwizere na we azagutabara.
6Ubutungane bwawe buzamurika nk'izuba rirashe,
ubutabera bwawe buboneke nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu.
7Jya uturiza imbere y'Uhoraho, umutegereze wihanganye.
Ntugahagarikwe umutima n'uko abagome bahiriwe,
ntugahagarikwe umutima n'abasohoza imigambi yabo mibi.
8Reka kugira umujinya wirinde kurakara,
ntugahagarike umutima byagutera gukora ibibi.
9Koko abagome bazarimbuka,
naho abiringira Uhoraho bazaragwa igihugu.
10Hasigaye igihe gito abagome bagashiraho,
uzabashakira aho bahoze we kubabona.
11Ariko abicisha bugufi bazaragwa igihugu#igihugu: cg isi; reba Mt 5.5.,
bazacyishimiremo bagire amahoro asesuye.
12Abagome bagambanira intungane,
bazihekenyera amenyo,
13nyamara Nyagasani arabasekēra,
azi ko iherezo ryabo ryegereje.
14Abagome bakura inkota bagafora n'imiheto,
bashaka kwica abanyamibabaro n'abakene,
bashaka no gusogota abafite imigenzereze iboneye.
15Nyamara inkota zabo ni bo zizica,
imiheto yabo ivunagurike.
16Ibike intungane itunze bigira agaciro,
biruta ubukungu bwinshi bw'abagome.
17Ububasha bw'abagome Uhoraho azabushegesha,
naho intungane azazishyigikira.
18Uhoraho yita ku ndakemwa igihe cyose,
umunani azigenera uzahoraho iteka ryose.
19Mu bihe bikomeye ibyago ntibizazigeraho,
inzara nitera zizahorana ibizihagije.
20Nyamara abagome bazarimbuka,
abanzi b'Uhoraho bazashira nk'uburabyo bwo mu gasozi,
bazashira bayoyoke nk'umwotsi.
21Umugome araguza ntiyishyure#araguza ntiyishyure: cg aratira ntatirure.,
naho intungane igira ubuntu igatanga.
22Abo Uhoraho aha umugisha bazaragwa igihugu,
naho abo avuma bazarimbuka.
23Uhoraho ni we ukomeza abantu akabayobora,
imigenzereze yabo arayīshīmira.
24Nubwo basitara ntibazagwa,
koko Uhoraho arabaramira.
25Dore ndashaje,
ariko kuva ndi muto sindabona Imana itererana umuntu w'intungane,
sindabona n'umwana we asabiriza ibyokurya.
26Ahubwo bene uwo muntu ahora agira ubuntu akaguriza abandi,
abana be bagira umugisha.
27Reka gukora ibibi ukore ibyiza,
bityo uzahabwa aho uba iteka ryose.
28Koko Uhoraho akunda ubutabera,
indahemuka ze ntazitererana burundu, arazirinda.
Nyamara urubyaro rw'abagome rwo ruzarimbuka.
29Intungane zizaragwa igihugu,
zizakibamo ubuziraherezo.
30Umuntu w'intungane avugana ubwenge,
amagambo ye ni ay'ubutabera.
31Amategeko y'Imana ye ayahoza ku mutima,
ntabwo yigera ayateshuka.
32Umugome agenza intungane,
ayigenza ashaka kuyica,
33Uhoraho ntayirekera mu maboko y'umugome.
Nishyirwa mu rubanza Uhoraho azayirenganura.
34Ujye wiringira Uhoraho ukurikize amabwiriza ye,
azaguha icyubahiro akurage igihugu,
abagome barimbuke ubireba.
35Nabonye umugome wategekeshaga igitugu,
arasagamba amera nk'igiti cya cyimeza gitoshye,
36ariko nongeye kuhanyura sinamubona,
ndamushakashaka ndamubura.
37Ujye witegereza umuntu w'indakemwa,
urebe umuntu w'intungane,
bene abo banyamahoro bisazira neza.
38Ariko abanyabyaha bose bazarimbuka,
abagome ntibazisazira.
39Uhoraho ni we ukiza intungane,
mu gihe cy'amakuba azibera ubuhungiro.
40Uhoraho arazitabara akazikiza,
azikiza abagome akazirokora,
arazirokora kubera ko zimuhungiraho.

Currently Selected:

Zaburi 37: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in