1
Zaburi 37:4
Bibiliya Ijambo ry'imana
Ujye wishimira Uhoraho, na we azaguha ibyo wifuza.
Compare
Explore Zaburi 37:4
2
Zaburi 37:5
Ujye wiyegurira Uhoraho, umwizere na we azagutabara.
Explore Zaburi 37:5
3
Zaburi 37:7
Jya uturiza imbere y'Uhoraho, umutegereze wihanganye. Ntugahagarikwe umutima n'uko abagome bahiriwe, ntugahagarikwe umutima n'abasohoza imigambi yabo mibi.
Explore Zaburi 37:7
4
Zaburi 37:3
Jya wizera Uhoraho ukore ibikwiye, uzaramba mu gihugu ukigiriremo amahoro.
Explore Zaburi 37:3
5
Zaburi 37:23-24
Uhoraho ni we ukomeza abantu akabayobora, imigenzereze yabo arayīshīmira. Nubwo basitara ntibazagwa, koko Uhoraho arabaramira.
Explore Zaburi 37:23-24
6
Zaburi 37:6
Ubutungane bwawe buzamurika nk'izuba rirashe, ubutabera bwawe buboneke nk'izuba ryo ku manywa y'ihangu.
Explore Zaburi 37:6
7
Zaburi 37:8
Reka kugira umujinya wirinde kurakara, ntugahagarike umutima byagutera gukora ibibi.
Explore Zaburi 37:8
8
Zaburi 37:25
Dore ndashaje, ariko kuva ndi muto sindabona Imana itererana umuntu w'intungane, sindabona n'umwana we asabiriza ibyokurya.
Explore Zaburi 37:25
9
Zaburi 37:1
Zaburi ya Dawidi. Ntugahagarikwe umutima n'ibyo abagome bakora, ntukagirire ishyari inkozi z'ibibi.
Explore Zaburi 37:1
Home
Bible
Plans
Videos