YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 38

38
Isengesho ry'umurwayi uzirikana ibyaha bye
1Zaburi ya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso.
2Uhoraho, nubwo undakariye ntuncireho iteka,
umujinya ntugutere kumpana wihanukiriye.
3Dore imyambi y'amakuba wandashe yarampinguranyije,
ukuboko kwawe kwarantembagaje.
4Kubera umujinya wawe mu mubiri wanjye nta hazima,
kubera ibyaha byanjye ndababara mu ngingo.
5Koko ibicumuro byanjye bimaze kundenga,
bindemereye nk'umutwaro munini ukabije.
6Ndwaye ibisebe bininda amashyira bikanuka,
ubwo burwayi nabutewe n'ubucucu bwanjye.
7Ncitse intege ndacogoye bikomeye,
niriranwa ishavu umunsi ukira.
8Ndahinda umuriro nacitse umugongo,
mu mubiri wanjye wose nta hazima.
9Imbaraga zinshizemo ndazahaye cyane,
ndaniha kubera ko nshenguka umutima.
10Nyagasani, ibyo nifuza urabizi byose,
ntuyobewe uko mpora nsuhuza umutima.
11Umutima wanjye uradiha cyane,
imbaraga zinshizemo,
amaso yanjye yahwereye.
12Incuti zanjye na bagenzi banjye bahunze ibisebe byanjye,
bene wacu na bo bampaye akato.
13Abashaka kumpitana banteze imitego,
abanshakira ibyago barangambanira,
birirwa bashaka amayeri yo kubigeraho.
14Nyamara jye nigira nk'igipfamatwi singire icyo numva,
nigira nk'ikiragi singire icyo mvuga.
15Meze nk'umuntu utagira icyo yumva,
meze nk'umuntu utagira icyo asubiza abandi.
16Uhoraho, ni wowe niringiye,
Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzantabara.
17Koko naragusabye nti:
“Abanzi banjye ntibakanyishime hejuru,
ntukareke ndunduka ngo bankine ku mubyimba.”
18Dore ndenda kurunduka,
mpora mfite uburibwe.
19Koko ndemera ko nacumuye,
ibyaha byanjye bimpoza ku nkeke.
20Nyamara abanzi banjye bo ni abanyambaraga b'inziramuze,
abanyanga bampora ubusa ni benshi cyane.
21Ineza nabagiriye bayinyitura inabi,
baransebya bampora ko nihatira gukora ibyiza.
22Uhoraho, ntuntererane,
Mana yanjye, ntumbe kure.
23Nyagasani Mukiza wanjye,
tebuka untabare.

Currently Selected:

Zaburi 38: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in