YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 30

30
Uhoraho azahūra abantu be
1Indirimbo yaririmbwe bataha Ingoro y'Imana. Ni zaburi ya Dawidi.
2Uhoraho, ndagusingiza kuko wanzahūye,
ntiwatumye abanzi banjye banyishima hejuru.
3Uhoraho Mana yanjye, naragutabaje,
naragutabaje unkiza indwara.
4Uhoraho, wamvanye ikuzimu,
nari ngiye gupfa urampembura.
5Mwa ndahemuka z'Uhoraho mwe, nimumuririmbire,
nimumusingize kuko ari umuziranenge.
6Uburakari bwe ni ubw'akanya gato,
naho ineza ye ihoraho iteka ryose.
Umuntu ashobora gukesha ijoro arira,
naho igitondo cyatangaza akavuza impundu.
7Numvise ntunganiwe ndibwira nti:
“Ntakizigera kimpungabanya.”
8Uhoraho, wangiriye neza,
wanshyize aho umubisha atamenera,
ariko unyihishe mpagarika umutima.
9Uhoraho, ni wowe ntakira,
Nyagasani, ni wowe ntakambira.
10Mbese mpfuye byakumarira iki?
Ese ngiye ikuzimu wakunguka iki?
Mbese umuntu warengejweho igitaka yakongera kugusingiza?
Ese yakongera kwamamaza umurava wawe?
11Uhoraho, ntega amatwi ungirire impuhwe,
Uhoraho, ngwino untabare.
12Umuborogo wanjye wawuhinduye imbyino y'ibyishimo,
watumye niyambura imyambaro igaragaza umubabaro,
utuma nambara igaragaza ibyishimo.
13Bityo nzahora nkuririmba mbikuye ku mutima.
Uhoraho Mana yanjye, nzagushimira ubuziraherezo.

Currently Selected:

Zaburi 30: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in