YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 31

31
Kwiringira Uhoraho mu gihe cy'akaga
1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uhoraho, ni wowe mpungiraho,
ntugatume nigera nkorwa n'ikimwaro,
unkize ushingiye ku butungane bwawe.
3Ntega amatwi utebuke undengere,
umbere urutare runkingira,
umbere n'ubuhungiro ntamenwa, unkize.
4Koko umbereye urutare n'ubuhungiro ntamenwa,
girira izina ryawe unjye imbere unyobore.
5Uzategura umutego banteze,
koko uri ubuhungiro bwanjye.
6Uhoraho Mana y'ukuri, nishyize mu maboko yawe#mu maboko yawe: reba Lk 23.46.,
koko ni wowe uzancungura.
7Nanga abayoboka ibigirwamana,
Uhoraho, ni wowe niringira,
8nzajya nezerwa nishimire ubuntu ungirira,
koko wabonye imibabaro yanjye,
umenya intimba inshengura umutima.
9Ntiwampanye mu maboko y'umwanzi,
watumye nshinga ibirenge ndishyira ndizana.
10Uhoraho, ngirira impuhwe kuko ndi mu kaga,
kubera agahinda mu maso hanjye harasuherewe,
umubiri wanjye n'umutima wanjye na byo byarashegeshwe.
11Koko imibereho yanjye ni imiruho misa,
amaganya anshajishije imburagihe,
nzahajwe n'ibicumuro nakoze,
ingingo zanjye na zo zirarekanye.
12Abanzi banjye batuma ntukwa,
abaturanyi banjye na bo bakandushiriza.
Abasanzwe banzi barantinya,
abo duhuye bakanyitaza.
13Nibagiranye nk'uwapfuye,
meze nk'igikoresho kitagifite umumaro.
14Numva abantu benshi bamvuga nabi,
hirya no hino bakanshyiraho iterabwoba.
Bishyira hamwe bakandwanya,
barangambanira ngo banyice.
15Ariko Uhoraho, ni wowe niringira,
ndavuga nti: “Uri Imana yanjye!”
16Ibizambaho ni wowe ubigenga,
ngaho nkiza abanzi n'abantoteza.
17Umugaragu wawe undebane impuhwe,
unkize kubera imbabazi zawe.
18Uhoraho, ninkwambaza ntuntamaze,
abagome abe ari bo bamwara,
bapfe bashyirwe ikuzimu.
19Abo babeshyi ubacecekeshe,
ubacecekeshe kuko basebya intungane,
bayirataho bakayituka ndetse bakayisuzugura.
20Mbega ukuntu ubuntu ugira ari bwinshi!
Ubugenera abakubaha,
abaguhungiraho mu ruhame rwa rubanda.
21Ubahozaho ijisho ukabarinda,
ubarinda ubutiriganya bw'abantu,
ubahungisha ababavuga nabi.
22Uhoraho nasingizwe,
nasingizwe kuko yangiriye ubuntu akandinda,
ineza yangiriye imbera nk'umujyi ntamenwa.
23Nari narihebye ndavuga nti:
“Uhoraho ntakinyitaho!”
Nyamara Uhoraho, ubwo nagutakiraga,
naragutakambiye urangoboka.
24Mwa ndahemuka z'Uhoraho mwe, nimumukunde mwese!
Erega Uhoraho yita ku ntore ze,
naho abirasi bo akabahana yihanukiriye!
25Mwa biringira Uhoraho mwese mwe,
nimukomere kandi muhumure.

Currently Selected:

Zaburi 31: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in