YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 32

32
Amahoro aterwa no kubabarirwa
1Igisigo gihanitse cya Dawidi.
Hahirwa umuntu Imana yababariye ibicumuro,
ikamuhanaguraho ibyaha bye.
2Hahirwa umuntu Uhoraho atabaraho ubugome,
ntagire uburiganya muri we.
3Iyo ntemeraga icyaha nakoze nacikaga intege,
nirirwaga nganya bukira.
4Uhoraho, ijoro n'amanywa numvaga umbangamiye,
imbaraga zanshiragamo nkaraba nk'uruyuzi rwo mu cyi.
Kuruhuka.
5Naravuze nti:
“Reka ibicumuro byanjye mbibwire Uhoraho.”
Uhoraho, nakweruriye icyaha nakoze,
sinaguhishe amafuti yanjye.
None nawe wampanaguyeho icyaha nakoze.
Kuruhuka.
6Abayoboke bawe bose nibajye bagutakambira mu gihe gikwiye,
akaga kameze nk'amazi ahurura ntikazabageraho.
7Uhoraho, uri ubwihisho bwanjye undinda amakuba yose,
nzakuririmba kuko wangobotse ukankiza.
Kuruhuka.
8Uhoraho ati: “Nzakwigisha nkwereke inzira ukwiye kunyura,
nzakugira inama nkwiteho.
9Ntukagire ubwenge buke nk'ifarasi n'inyumbu,
zumvira ari uko zihaswe n'imikoba iziritse ku twuma two mu minwa yazo.”
10Abagome bagondamirwa n'amagorwa menshi,
ariko abiringira Uhoraho abahundazaho imbabazi ze.
11Mwa ntungane mwe, nimwishime munezererwe Uhoraho!
Mwa bafite umutima uboneye mwese mwe,
nimuvuze impundu.

Currently Selected:

Zaburi 32: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in