YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 29

29
Ijwi ry'Uhoraho
1Zaburi ya Dawidi.
Mwa bana b'Imana#abana b'Imana: ubanza ari ibiremwa byo mu ijuru. mwe, nimwogeze Uhoraho,
nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo n'ububasha afite.
2Nimwogeze Uhoraho kubera ikuzo afite,
nimumwikubite imbere mumuramye kubera ko ari umuziranenge.
3Uhoraho arangururiye hejuru y'inyanja,
Imana nyir'ikuzo iranguruye ijwi nk'iry'inkuba ihinda,
koko Uhoraho arangururiye hejuru y'inyanja ngari.
4Uhoraho aravuga aranguruye,
ijwi rye riranga icyubahiro cye.
5Uhoraho aravuga ibiti by'inganzamarumbu bigasatagurika,
aravuga amasederi y'inganzamarumbu yo muri Libani akavunagurika.
6Ibisi bya Libani byikinagura nk'inyana z'imitavu,
umusozi wa Herumoni#Herumoni: ni umusozi muremure; reba Karita. ukikinagura nk'icyana cy'imbogo.
7Uhoraho aravuga imirabyo ikarabya,
8ijwi rye rigatigisa ubutayu,
ubutayu bwa Kadeshi#ubutayu bwa Kadeshi: bwari mu majyepfo y'igihugu cya Isiraheli. bugatingita.
9Uhoraho aravuga impara zikaramburura,
amashyamba na yo agahinduka inkokore.
Mu Ngoro ye bose ni ko kurangurura bati:
“Uhoraho nahabwe ikuzo.”
10Uhoraho agenga inyanja#agenga inyanja: cg no mu gihe cya Nowa yagengaga umwuzure.,
Uhoraho ni Umwami uganje iteka ryose.
11Uhoraho nahe ubwoko bwe imbaraga,
Uhoraho nabuhe umugisha bugire amahoro.

Currently Selected:

Zaburi 29: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in