YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 28

28
Isengesho ryo gutabaza Uhoraho
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho Rutare runkingira,
ni wowe ntakambira ntiwice amatwi,
koko nutantabara ndamera nk'upfuye.
2Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye,
igihe ngutegeye amaboko#ngutegeye amaboko: akenshi ni uko Abisiraheli basengaga. Reba 1 Bami 8.22; Ezira 9.5; Neh 8.6; Zab 63.5; 134.2; 143.6.,
nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane.
3Ntumpanane n'abagome n'inkozi z'ibibi,
babwiza bagenzi babo akarimi keza,
nyamara ubugome bubashengura umutima.
4Ubahembe ibikwiye ibyo bakoze,
ubahembe ibikwiranye n'ibibi byabo.
Ubiture inabi bagize,
ibyo bakoze bibagaruke.
5Ntibita ku bikorwa by'Uhoraho,
nta n'ubwo bita ku byo yaremye,
ni cyo gituma azabarimbura akabatsemba.
6Uhoraho nasingizwe,
koko yumvise ugutakamba kwanjye.
7Uhoraho ni umunyambaraga nisunze,
ambera ingabo inkingira,
mwiringira mbikuye ku mutima,
arantabara nkabyishimira cyane,
nanjye muririmbira musingiza.
8Uhoraho ni umunyambaraga abantu be bisunga,
ni we buhungiro akirizamo umwami yimikishije amavuta#umwami … amavuta: cg Mesiya..
9Uhoraho, kiza ubwoko bwawe,
ubwo wagize umwihariko wawe ubuhe umugisha,
ububere umushumba ujye ubukenura iteka ryose.

Currently Selected:

Zaburi 28: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in