YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 27

27
Kubana n'Uhoraho bizana amahoro
1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho ni we umurikira akankiza,
sinzagira uwo ntinya.
Uhoraho ni ubuhungiro bwanjye,
nta wantera ubwoba.
2Iyo abagome banteye bashaka kunyica,
abo bagome ari bo banzi banjye bararimbuka,
abo babisha bagashiraho.
3Nubwo igitero cyangota,
sinagira icyo ntinya.
Nubwo urugamba rwanyibasira,
nakomeza kwiringira Imana.
4Uhoraho musaba ikintu kimwe gusa,
ni cyo cyonyine nifuza:
ni uguhora mu Ngoro ye musenga igihe cyose nkiriho,
nkibonera ukuntu Uhoraho agira neza,
ngategerereza ubushake bwe mu Ngoro ye.
5Azahandindira mu gihe cy'amakuba,
mu Ngoro ye#Ngoro ye: mu giheburayi ni ihema rye. Ni kimwe no ku murongo wa 6. ni ho azampisha,
azambera urutare runkingira.
6Abanzi bampagurukiye nzabakina ku mubyimba.
Nzavugiriza Uhoraho impundu mu Ngoro ye,
nzamuririmbira indirimbo zo kumusingiza.
7Uhoraho, ndakwinginze ntega amatwi,
ungirire impuhwe maze untabare.
8Nzirikana ibyo wavuze uti: “Nimuntakambire”,
Uhoraho, dore ndagutakambira.
9Umugaragu wawe ntunyirengagize,
ntunshushubikanye undakariye.
Mana Mukiza wanjye, ntunsige ntuntererane.
10Nubwo data na mama bantererana,
wowe Uhoraho wanyitaho.
11Uhoraho, unyereke uko nkwiye kugenza,
uncishe mu nzira itarimo akaga kuko hari abandwanya.
12Ntungabize ababisha banjye ngo bankoze icyo bashaka.
Erega abanshinja ibinyoma barampagurukiye,
bagambiriye kunzanaho iterabwoba!
13Nubwo bimeze bityo niringiye ko nzabona ubwiza bw'Uhoraho,
nzabubona igihe cyose nzaba nkiriho.
14Wiringire Uhoraho, ukomere uhumure,
koko ujye uhora wiringiye Uhoraho.

Currently Selected:

Zaburi 27: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in