YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 107

107
IGICE CYA GATANU
(Zaburi 107–150)
Gushimira Uhoraho Umucunguzi
1Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2Abacunguwe n'Uhoraho nibabivuge,
yarabacunguye abakiza umwanzi,
3yarabatarurukanyije abavana mu bihugu by'iburasirazuba n'iby'iburengerazuba,
yabavanye mu byo mu majyaruguru no mu bikikije inyanja.
4Bamwe bazereraga mu butayu butarangwamo umuntu,
ntibigera babona umujyi utuwe.
5Barashonje bicwa n'inyota,
bararabirana benda gupfa.
6Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abakiza ayo makuba.
7Yabanyujije mu nzira iromboreje,
abajyana mu mujyi utuwe.
8Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
9Koko abari bafite inyota yarayibamaze,
abari bashonje na bo abahaza ibyiza.
10Abandi biberaga mu mwijima w'icuraburindi,
ari imfungwa zashavuye zibohesheje iminyururu.
11Koko bari baranze kumvira ibyo Imana yavuze,
bahinyura inama z'Isumbabyose.
12Yabacishije bugufi bakora imirimo y'agahato,
hagira ugwa ntihagire umwegura.
13Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abarokora ayo makuba.
14Yabakuye muri wa mwijima w'icuraburindi,
acagagura iminyururu yari ibaboshye.
15Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
16Koko yamenaguye inzugi z'imiringa,
avunagura n'ibihindizo by'ibyuma.
17Abandi babaye ibicucu barigomeka,
barababazwa kubera ibicumuro byabo.
18Bahuzwe ibyokurya by'amoko yose,
barabihuzwe habura gato ngo bapfe.
19Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abarokora ayo makuba.
20Yaravuze gusa bakira indwara zabo,
bityo abakura mu nzara z'urupfu.
21Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
22Nibamutambire ibitambo byo kumushimira,
batangaze ibyo yakoze bavuze impundu.
23Abandi bafashe ubwato baboneza iy'inyanja,
bahererekanya ibicuruzwa hakurya y'amazi magari.
24Biboneye ibyo Uhoraho akora,
bibonera n'ibitangaza akorera mu nyanja rwagati.
25Yaravuze inkubi y'umuyaga irahaguruka,
umuyaga na wo ubyutsa imihengeri,
26ibakoza mu birēre bamanukana na yo,
ako kaga kabakura umutima.
27Imihengeri yabakozaga hirya no hino,
bakadandabirana nk'umusinzi,
ubuhanga bwabo bwose bunanirwa kubakiza.
28Bageze muri ako kaga batakambira Uhoraho,
na we abavana muri ayo makuba.
29Yategetse iyo nkubi y'umuyaga irahosha,
ya mihengeri na yo iratuza.
30Bashimishijwe n'uko ituze rigarutse,
Uhoraho yabagejeje ku mwaro bifuzaga.
31Ngaho nibashimire Uhoraho kubera ineza ye,
bamushimire ibitangaza akorera bene muntu.
32Nibamwogeze mu ikoraniro rya rubanda,
bamusingize abakuru bateraniye mu nama.
33Akamya inzuzi aho zanyuraga hakuma,
amasōko y'imigezi na yo arayakamya.
34Igihugu kirumbuka agihindura agasi,
agihora ibibi abagituye bakora.
35Ubutayu aburemamo ibidendezi,
igihugu cy'umutarwe na cyo agitoboramo amasōko.
36Aho ni ho atuza abashonje,
na bo bakahubaka umujyi wo guturamo.
37Babiba imbuto mu mirima bagatera n'imizabibu,
bagira n'umusaruro utubutse.
38Uhoraho abaha umugisha barororoka baba benshi,
amatungo yabo ntiyareka agabanuka.
39Hanyuma baragabanutse bacishwa bugufi,
kubera agahato n'ibyago n'umubabaro.
40Uhoraho atuma ibikomangoma bisuzugurika,
atuma bibuyera mu kidaturwa kitagira inzira.
41Naho abakene abavana mu makuba,
imiryango yabo akayigwiza nk'amatungo.
42Intungane zirabibona zikishima,
naho abagome bakaruca bakarumira.
43Umunyabwenge wese niyite kuri ibyo,
abantu na bo nibazirikane ko Uhoraho agira neza.

Currently Selected:

Zaburi 107: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in