YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 108

108
Indirimbo y'umuntu wiringiye Imana
(Zab 57.8-12; 60.7-14)
1Iyi ndirimbo ni zaburi ya Dawidi.
2Mana, ndabyiyemeje,
ngiye kukuririmba ngucurangire mbikuye ku mutima.
3Reka negure inanga nyamuduri n'inanga y'indoha#inanga nyamuduri … indoha: reba Zab 33.2 (ishusho).,
reka ngucurangire umuseke utarakeba.
4Uhoraho, nzagusingiza mu ruhame rw'amahanga,
nkuririmbe mu ruhame rw'amoko ayatuye.
5Koko ineza ugira isesuye ijuru,
umurava wawe ugera ku bicu.
6Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,
ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose.
7Inkoramutima zawe udukize akaga.
Untabare unkirishe ububasha bwawe.
8Imana nziranenge iravuga#nziranenge iravuga: cg ivugira mu Ngoro yayo. iti:
“Ni jye nyir'ugutsinda,
umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane,
ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabanyamo iminani.
9Akarere ka Gileyadi ni akanjye,
akarere k'Abamanase na ko ni akanjye,
ak'Abefurayimu ni ingofero y'icyuma inkingira umutwe,
naho ak'Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye.
10Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye,
icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye,
naho igihugu cy'u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.”
11Ni nde uzangeza muri Edomu?
Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho?
12Nta wundi keretse Imana, nyamara waraturetse!
Mana, ntukijyana n'ingabo zacu ku rugamba.
13Tugoboke uhangane n'ababisha bacu,
koko gutabarwa n'umuntu ntibigira umumaro.
14Imana ni yo izaturwanira dutsinde,
ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka.

Currently Selected:

Zaburi 108: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in