YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 106

106
Ubuhemu bw'Abisiraheli
1Haleluya!
Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,
koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
2Nta wabasha kurondora ibigwi by'Uhoraho ngo abiheze,
nta n'uwabasha kumutaka ibisingizo bimukwiye.
3Hahirwa abakurikiza ubutabera,
hahirwa uhora akora ibitunganye.
4Uhoraho, unzirikane kubera ineza ugirira ubwoko bwawe,
ungoboke kubera ko uri Umukiza!
5Bityo nzagira ishya n'ihirwe uha intore zawe,
nzishimana n'ubwoko bwawe,
nziratana n'abo wagize umwihariko wawe.
6Twakurikije ba sogokuruza turacumura,
twakoze ibibi twabaye abagome.
7Ba sogokuruza bari mu Misiri,
ntibitaye ku bitangaza Uhoraho yakoze,
ntibazirikana ineza nyinshi yabagiriye.
Ahubwo barijujuse bageze ku nyanja,
ari yo ya Nyanja y'Uruseke.
8Nyamara we yagiriye ikuzo rye arabarokora,
yerekanye ububasha bwe.
9Yacyashye Inyanja y'Uruseke irakama,
abanyuza muri yo rwagati hakakaye nko mu butayu.
10Yarabagobotse abakiza ababisha babo,
abakura mu maboko y'abanzi babo.
11Amazi yarenze ku babisha babo,
ntihagira n'umwe urokoka.
12Ba sogokuruza bemeye ibyo Uhoraho yavuze,
bamuririmbira bamusingiza.
13Nyamara bahise bibagirwa ibyo yakoze,
ntibategereza ko asohoza umugambi we.
14Bararikiye inyama bari mu butayu,
bagerageza Imana bari ahadatuwe.
15Yabahaye ibyo bari bararikiye,
ariko hamwe na byo ibateza icyorezo.
16Bagiriye Musa ishyari bari mu nkambi,
barigirira na Aroni uwo Uhoraho yitoranyirije.
17Ubutaka ni ko kwasama bumira Datani,
burenga no ku gatsiko ka Abiramu.
18Umuriro watsembye abari babashyigikiye,
ikirimi cyawo gikongora abo bagome.
19Biremeye ikimasa ku musozi wa Horebu#Horebu: ni irindi zina rya Sinayi.,
baramya icyo kigirwamana bicuriye.
20Imana yabo nyir'ikuzo barayiguranye,
bayiguranye ishusho y'ikimasa gitungwa n'ubwatsi.
21Bibagiwe Imana Umukiza wabo,
ari yo Mana yari yarakoze ibihambaye mu Misiri.
22Ni yo yakoze ibitangaza mu gihugu cya Hamu#Hamu: reba Zab 78.51 (sob).,
yakoze n'ibiteye ubwoba ku Nyanja y'Uruseke.
23Imana yari yiyemeje kubarimbura,
iyo Musa intore yayo atayikoma imbere,
ngo acubye uburakari bwayo ye kubatsemba.
24Banze kujya mu gihugu cy'igikundiro,
ntibemeye ibyo Imana yavuze.
25Bijujutiye mu mahema yabo,
banga kumvira Uhoraho.
26Uhoraho yashyize ukuboko hejuru,
arahira ko azabamarira mu butayu,
27ababakomokaho azabatatanyiriza mu bindi bihugu,
azabamarira mu mahanga.
28Bayobotse Bāli y'i Pewori,
barya inyama zatuwe abazimu#abazimu: cg ibigirwamana..
29Imigenzereze yabo yarakaje Uhoraho,
icyorezo kibadukamo.
30Finehasi yahagurukiye kurwanya ayo marorerwa,
icyo cyorezo kirashira.
31Icyo gikorwa cya Finehasi cyatumye abarwa nk'intungane,
ahora abarwa atyo uko ibihe bihaye ibindi.
32Barakaje Uhoraho ku mazi y'i Meriba,
Musa ahagushiriza ishyano kubera bo.
33Barakaje Musa cyane,
bituma ahubukira kuvuga ibyo atatekereje.
34Ntibarimbuye amahanga,
nk'uko Uhoraho yari yababwiye.
35Bivanze n'abanyamahanga,
bakurikije imigenzo yabo.
36Basenze ibigirwamana by'abo banyamahanga,
bibera Abisiraheli umutego.
37Abahungu n'abakobwa babo babatambyeho ibitambo,
babatura ingabo za Satani.
38Bavushije amaraso y'abere,
ari yo maraso y'abahungu n'abakobwa babo,
batuwe ibigirwamana by'Abanyakanāni,
igihugu bagihumanyishije kumena amaraso.
39Ibikorwa byabo byarabahumanyije,
bīmuye Imana bakeza ibigirwamana.
40Uburakari bw'Uhoraho bwagurumaniye abantu b'ubwoko bwe,
uwo mwihariko we arawuzinukwa.
41Yabagabije abanyamahanga,
ababisha babo barabigarurira.
42Abanzi babo barabakandamije,
baca bugufi barabayoboka.
43Incuro nyinshi Uhoraho yabakijije abanzi,
nyamara bo baranze baramugomera,
barushaho gucumura.
44Yabonye akaga barimo,
yita ku gutakamba kwabo.
45Yazirikanye Isezerano rye,
areka kubahana kubera imbabazi ze nyinshi,
46abahesha impuhwe ku bari barabigaruriye.
47Noneho Uhoraho Mana yacu udukize,
udutarurukanye utuvane mu mahanga,
ni bwo tuzagushimira ko uri Umuziranenge,
koko kugusingiza ni byo bizadutera ishema.
48Uhoraho Imana ya Isiraheli nasingizwe,
nasingizwe kuva kera kose kugeza iteka ryose.
Abantu bose nibikirize bati “Amina!”
Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 106: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in