YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 105

105
Igisingizo cy'Uhoraho Nyirububasha
(1 Amateka 16.8-22)
1Nimushimire Uhoraho mumwambaze,
nimwamamaze mu mahanga ibyo yakoze bitangaje.
2Nimumuririmbire mumucurangire,
nimwamamaze ibitangaza byose yakoze.
3Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge,
mwa bamwambaza mwe, nimwishime.
4Nimwisunge Uhoraho Nyirububasha,
muhore mumwambaza iteka ryose.
5-6Mwa rubyaro rw'umugaragu we Aburahamu mwe,
mwebwe abo Uhoraho yitoranyirije mukomoka kuri Yakobo,
nimuzirikane ibikorwa bihambaye yakoze,
muzirikane ibitangaza bye n'ibyemezo yafashe.
7Uhoraho ni we Mana yacu,
ibyemezo bye bikurikizwa ku isi yose.
8Ahora azirikana Isezerano rye,
ni ryo jambo yavuze rizahoraho ibihe byose.
9Ni Isezerano yasezeranyije Aburahamu,
ni n'indahiro yarahiye Izaki.
10Iryo Sezerano yarisezeranyije na Yakobo rirahama,
riba Isezerano ridakuka kuri Isiraheli#Isiraheli: bishoboka ko ari Yakobo cg abamukomokaho..
11Uhoraho yaramubwiye ati:
“Nzaguha igihugu cya Kanāni,
nzakiguha wowe n'abazagukomokaho.”
12Icyo gihe bari bakiri bake,
ari abimukīra mbarwa muri icyo gihugu.
13Bavaga mu gihugu bakajya mu kindi,
bavaga no ku mwami bakajya ku wundi.
14Nyamara Uhoraho nta we yemereye ko abakandamiza,
ahubwo yacyashye abami ababaziza ati:
15“Muramenye ntimukagire icyo mutwara abo nitoranyirije,
ntimukagirire nabi abahanuzi banjye.”
16Nuko Uhoraho ateza inzara mu gihugu,
atuma ibyokurya byose bishira.
17Ariko yari yarohereje umuntu wo kubabanziriza,
uwo ni Yozefu wari waragurishijwe ngo abe inkoreragahato.
18Amaguru ye bayabohesheje iminyururu,
ijosi rye barizengurutsa icyuma,
19kugeza ubwo ibyo yarotōye bisohoye,
bikagaragaza ko ibyo yavuze byavuye ku Uhoraho.
20Umwami wa Misiri yategetse ko bamukura muri gereza,
uwo mugenga w'amoko menshi aramubohoza.
21Yamushinze kuba umutware w'urugo rwe,
amushinga no kugenga ibyo atunze byose.
22Yamushinze guha ibikomangoma amabwiriza uko ashaka,
amushinga no kungura ubwenge abajyanama b'ibwami.
23Nyuma Isiraheli na we ajya mu Misiri,
Yakobo uwo asuhukira muri icyo gihugu cya Hamu#Hamu: reba Zab 78.51 (sob)..
24Uhoraho yahaye ubwoko bwe kororoka,
abugira bwinshi buruta ababukandamizaga.
25Yahinduye imitima y'Abanyamisiri atuma banga ubwoko bwe,
biga amayeri yo kugirira nabi abagaragu be.
26Yatumye umugaragu we Musa,
yatoranyije Aroni amutumana na Musa.
27Ibimenyetso biranga Uhoraho babyeretse Abanyamisiri,
bakorera n'ibitangaza muri icyo gihugu cya Hamu.
28Uhoraho yahateje umwijima haba icuraburindi,
Abanyamisiri ntibongera guhinyura ijambo rye.
29Amazi yaho yayahinduye amaraso,
amafi yaho arayica.
30Igihugu cya Misiri cyuzuye ibikeri,
bigera no mu mazu y'ibwami ararwamo.
31Yategetse amarumbu y'ibibugu aratera,
inda#inda: cg imibu. na zo zikwira igihugu cyose.
32Yagushije urubura mu cyimbo cy'imvura,
yohereza imirabyo umuriro ukwira igihugu cyabo.
33Yarimbuye imizabibu yabo n'imitini yabo,
ibiti byo mu gihugu cyabo arabivunagura.
34Yategetse inzige ziratera,
ategeka n'ibihore bitabarika biratera,
35bitsemba ibimera byose byo mu gihugu cyabo,
bitsemba n'imyaka yo ku butaka bwabo.
36Yishe uburiza bwose bwo mu gihugu cyabo,
atsemba abahungu babo bose b'impfura.
37Ariko Abisiraheli abakurayo bafite ifeza n'izahabu#ifeza n'izahabu: reba Kuv 12.35-36.,
nta n'umwe wo mu miryango yabo wagendanaga intege nke.
38Abanyamisiri bishimiye ko Abisiraheli bagiye,
koko bari barabakuye umutima.
39Uhoraho ashyiraho igicu cyo gukingira Abisiraheli,
ashyiraho n'umuriro wo kubamurikira nijoro.
40Bamusabye ibyokurya abazanira inturumbutsi,
abaha n'umugati uturutse mu ijuru barawijuta.
41Yasatuye urutare amazi aradudubiza,
aba umugezi utemba mu butayu.
42Koko yazirikanye Isezerano rye ritagira inenge,
iryo yasezeranyije umugaragu we Aburahamu.
43Uhoraho yakuyeyo ubwoko bwe bwishimye,
izo ntore ze azikurayo zivuza impundu.
44Yabagabiye ubutaka bwari ubw'abanyamahanga,
bagabana ibikorwa andi moko yaruhiye.
45Kwari ukugira ngo bitondere amateka yatanze,
bakurikize amategeko ye.
Haleluya!

Currently Selected:

Zaburi 105: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in