YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 28

28
1Umugizi wa nabi ahunga nta wumwirukanye,
nyamara intungane ni nk'intare itagira icyo yikanga.
2Iyo igihugu kiri mu midugararo kigira abategetsi benshi,
nyamara umuntu w'inararibonye n'umunyabwenge akigarurira umutekano.
3Umutegetsi ukandamiza abakene,
uwo ameze nk'imvura y'umugaru ikukumura imyaka.
4Abatubahiriza amategeko bogagiza inkozi z'ibibi,
nyamara abayubahiriza barazirwanya.
5Inkozi z'ibibi ntizimenya iby'ubutabera,
nyamara abashaka Uhoraho bamenya byose.
6Kuba umukene ugira umurava,
biruta kuba umukire uzwiho uburyarya.
7Umwana w'umunyabwenge yubahiriza amategeko,
naho ugendana n'ibyomanzi akoza se isoni.
8Uwigwizaho ubukungu ashaka inyungu zikabije,
uwo aba arundanyiriza uzagirira abakene impuhwe.
9Uwanga kubahiriza amategeko,
isengesho rye ni kizira ku Mana.
10Umuntu uyobya indakemwa azagwa mu mutego yateze ubwe,
nyamara intungane zizagubwa neza.
11Umukire yibwira ko ari umunyabwenge,
nyamara umukene ushishoza aramutahura.
12Iyo intungane zitsinze abantu bavuza impundu,
naho abagizi ba nabi batsinda abantu bagahunga.
13Uhishira ibyaha bye ntazagubwa neza,
nyamara ubyihana agahindura imigenzereze ye azababarirwa.
14Hahirwa umuntu uhorana amakenga,
naho uwinangira agwa mu kaga.
15Umutegetsi ukandamiza rubanda rw'abakene,
ni nk'intare itontoma cyangwa ikirura cyubikiye umuhigo.
16Umutegetsi udashyira mu gaciro akandamiza rubanda,
naho udaharanira inyungu mbi azaramba.
17Umuntu ushinjwa ubwicanyi azaba impunzi iteka,
ntihakagire umushyigikira.
18Umuntu w'indakemwa mu migenzereze ye azakiza ubugingo bwe,
nyamara uw'imigenzereze mibi azarimbuka.
19Uhinga isambu ye agira ibimutunga bihagije,
nyamara uwiruka ku bitagira umumaro azatindahara.
20Umuntu w'umunyakuri agira imigisha myinshi,
nyamara uwikungahaza yikururira akaga.
21Mu rubanza ntukabogame,
nyamara hari abakora nabi kubera agace k'umugati.
22Umuntu wikanyiza yiruka ku bukire,
nyamara ntazirikana ko ubukene bumwigarije.
23Ucyaha umuntu amaherezo azabimushimira,
azamushima kuruta umubeshyabeshya.
24Uwiba ubutunzi bwa se na nyina yibwira ko atari ikosa,
ntaho ataniye n'umujura.
25Umunyandanini abyutsa intonganya,
naho uwiringira Uhoraho azagubwa neza.
26Uwiyemera ni umupfapfa,
nyamara ugenza nk'umunyabwenge azatunganirwa.
27Ufasha abakene ntazagira icyo akena,
nyamara utabareba n'irihumye azavumwa.
28Iyo abagizi ba nabi batsinze abantu barahunga,
iyo barimbutse intungane zirasagamba.

Currently Selected:

Imigani 28: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in