YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 29

29
1Umuntu ucyahwa akagamika ijosi azarimbuka buheriheri.
2Iyo intungane zitegeka rubanda rurishima,
nyamara iyo umugome ari we utegeka rucura umuborogo.
3Ugenza nk'umunyabwenge anezeza se,
nyamara ugendana n'indaya atagaguza ibye.
4Umwami w'intabera ahesha igihugu cye umutekano,
nyamara ukunda ruswa aragisenya.
5Ushukashuka mugenzi we,
uwo aba yiteze imitego.
6Umugome agwa mu mutego w'icyaha cye,
nyamara intungane iraririmba ikanezerwa.
7Intungane yita ku burenganzira bw'abakene,
nyamara umugome nta cyo yitaho.
8Abakobanyi bateza imvururu mu mujyi,
nyamara abanyabwenge bahosha uburakari.
9Iyo umunyabwenge n'umupfapfa baburana,
umupfapfa ararakara akamuha urw'amenyo,
bityo amahoro akabura.
10Abicanyi bazira inyangamugayo,
naho abashyira mu gaciro barayirengera.
11Umupfapfa ntashira uburakari,
nyamara umunyabwenge arabucubya.
12Iyo umutware yumva amabwire,
ibyegera bye biba inkozi z'ibibi.
13Umukene n'umukandamiza bafite icyo bahuriraho,
bombi Uhoraho yabahaye amaso.
14Umwami ucira abakene imanza zitabera,
uwo ingoma ye izaramba.
15Guhana no gucyaha byungura ubwenge,
nyamara umwana udahanwa akoza nyina isoni.
16Iyo abagizi ba nabi bari ku butegetsi ibicumuro biriyongera,
nyamara intungane zizibonera guhenebera kwabo.
17Nurera umwana wawe neza uzagira amahoro,
bityo umutima wawe uzanezerwa.
18Iyo Imana itigaragaje abantu bakora uko bishakiye,
hahirwa rero umuntu wumvira amategeko y'Imana.
19Umugaragu ntakosorwa n'amagambo gusa,
nubwo yayumva ntazayakurikiza.
20Ese wabonye umuntu wihutira kuvuga adatekereje?
Bene uwo arutwa n'umupfapfa.
21Umugaragu wateteshejwe kuva mu buto bwe,
amaherezo azigomeka.
22Umunyamujinya abyutsa impaka,
naho umunyamwaga agwiza ibicumuro.
23Ubwirasi butuma umuntu asuzugurwa,
nyamara uwicisha bugufi azahabwa ikuzo.
24Uwifatanya n'umujura aba yiyanga,
yumva imivumo imuriho akaruca akarumira.
25Gutinya abantu ni ukwishyira mu mutego,
naho uwiringira Uhoraho azagubwa neza.
26Abantu benshi bashaka ubutoni ku batware,
nyamara ubutabera buturuka ku Uhoraho.
27Umuhemu ni ikizira ku ntungane,
naho umugome ni ikizira ku munyamurava.

Currently Selected:

Imigani 29: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in