YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 27

27
1Ntukiratane iby'ejo,
nyamara utazi uko biri bugende uyu munsi.
2Aho kwiyogeza wakogezwa n'abandi,
ni byiza kogezwa n'undi aho kwiyogeza.
3Ibuye n'umucanga biraremera,
nyamara intugunda z'umupfapfa zibirusha kuremera.
4Uburakari butera ubugome,
umujinya urimbura nk'isuri,
nyamara ni nde wakwihanganira ishyari?
5Gucyaha umuntu ku mugaragaro ni byiza,
biruta ubucuti bupfurapfuritse.
6Incuti nyakuri ni igukosora,
nyamara umwanzi akagusoma akuryarya.
7Uwijuse yinenaguza ubuki,
nyamara umushonji n'ibirura biramuryohera.
8Uhunze igihugu cye akarorongotana,
ameze nk'igishwi cyasize icyari cyacyo.
9Amavuta n'imibavu binezeza umutima,
inama itanzwe n'incuti na yo irawunezeza.
10Ntugatererane incuti yawe cyangwa iya so.
Nugera mu kaga ntukirukire umuvandimwe wa kure,
ni byiza kwirukira umuturanyi wa bugufi kuruta umuvandimwe uri kure.
11Mwana wanjye, ujye ugenza nk'umunyabwenge,
ibyo bizanshimisha mbashe gusubiza unyiraseho.
12Umunyamakenga abona icyago kije akakikinga,
naho abapfapfa bazakitegeza kibahitane.
13Uwishingiye uwo atazi afata umwitero we ho ingwate,
uwishingiye umunyamahanga ni we afata ho ingwate.
14Umuntu uzindukira gusuhuza umuturanyi mu ijwi rirenga,
iyo ndamutso izafatwa nk'umuvumo.
15Umugore ugira amahane ni nk'ikijojoba,
ameze nk'igitonyanga cy'imvura kijojoba ubutitsa.
16Kumubuza amahane ni nko guhagarika umuyaga,
bimeze nko kuyoza amavuta amashyi.
17Uko icyuma gityazwa ku kindi cyuma,
ni na ko umuntu yigishwa na mugenzi we.
18Ufata neza igiti cy'umutini azarya imbuto zacyo,
umugaragu wita kuri shebuja na we azubahwa.
19Uko umuntu abona uruhanga rwe mu mazi,
ni ko ibitekerezo bigaragaza nyirabyo.
20Uko ikuzimu hadahaga,
ni ko amaso y'umuntu adahaga kureba.
21Ifeza n'izahabu bisuzumwa n'umuriro,
naho umuntu amenyekanira ku myifatire ye.
22Nubwo wasekura umupfapfa mu isekuru,
nubwo wamusekuza umuhini nk'usekura impeke,
ntuteze kumukuramo ubupfapfa bwe.
23Menya neza uko intama zawe zimeze,
ukenure amatungo yawe.
24Koko rero ubukire ntibuhoraho iteka,
ubwami na bwo ntibuhoranwa ibihe byose.
25Ujye utema ubwatsi maze hamere ubundi,
wahire ubwo mu gasozi uburunde.
26Intama zizaguha ubwoya ubohemo imyambaro,
ugurishe n'amapfizi ugure umurima.
27Ihene zawe zizakamwa bihagije zigutunge,
zizagutunga n'umuryango wawe n'abaja bawe.

Currently Selected:

Imigani 27: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in