YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 26

26
Imigani yerekeye abapfapfa
1Nk'uko nta rubura rukwiye kugwa mu mpeshyi,
nk'uko nta mvura ikwiye kugwa mu isarura,
ni ko umupfapfa adakwiye icyubahiro.
2Uko igishwi kijarajara n'intashya ikaguruka,
ni ko umuvumo w'amaherere udafata.
3Ifarasi ikubitwa ibibōko,
icyuma kiyobora indogobe kigashyirwa mu kanwa kayo,
naho umupfapfa akubitwa inkoni.
4Ntugasubize umupfapfa ukurikije ibyo avuga,
utazavaho umera nka we.
5Ujye usubiza umupfapfa ibihuje n'ubupfapfa bwe,
hato atazibwira ko ari umunyabwenge.
6Gutuma umupfapfa ni nko kwica amaguru,
ni nko kwikururira akaga.
7Umugani uciwe n'umupfapfa ni imburamumaro,
ni nk'akaguru k'ikirema kadashinga.
8Guha icyubahiro umupfapfa,
ni nko guhambira ibuye mu muhumetso.
9Umugani uciwe n'umupfapfa ni imburamumaro,
ni nk'ihwa rihanda umusinzi mu kiganza.
10Ukoresha umupfapfa cyangwa uwo abonye wese,
ni nk'umurashi ukomeretsa uwo abonye wese.
11Uko imbwa isubira ku birutsi byayo,
ni ko n'umupfapfa akomeza ubupfapfa bwe.
12Umuntu wibwira ko ari umunyabwenge atari we,
uwo arutwa n'umupfapfa.
Imyifatire y'umunebwe
13Umunebwe arihanukira ati:
“Mu nzira hari intare,
intare y'inkazi iri mu mayira.”
14Uko urugi rwihindukiza ku mapata,
ni ko umunebwe yigaragura ku buriri.
15Umunebwe ashora intoki mu byokurya,
nyamara ntazizamuremo ngo yitamike.
16Umunebwe yibwira ko ari umunyabwenge,
yibwira ko aburusha abantu barindwi basubizanya ubushishozi.
Indi migani
17Umugenzi wivanga mu ntonganya zitamureba,
uwo ameze nk'umuntu ushaka gufata imbwa amatwi.
18Umuntu urasa imyambi igurumana kandi yica,
uwo aba ameze nk'umusazi,
19aba ameze nk'umuntu ubeshya mugenzi we ati: “Nagukinishaga.”
20Umuriro ubuze inkwi urazima,
ahatari amazimwe na ho intonganya zirahashira.
21Nk'uko umuriro ucwekēra bakenyegeza,
ni ko n'ukunda intonganya ashoza impaka.
22Amagambo y'inzimuzi aryohera nk'indyo nziza,
acengera umuntu akagera ku mutima.
23Imvugo nziza ihisha ibitekerezo bibi,
ni nk'ifeza itanoze yometse ku rwabya.
24Uwangana ahorana akarimi kareshya,
nyamara mu mutima we huzuye uburyarya.
25Ntukamwizezwe n'imvugo ye nziza,
koko ibiri ku mutima ni amahano!
26Naho yahisha uburyarya bwe,
uwo ubugome bwe buzajya ahagaragara.
27Ucukurira abandi urwobo azarugwamo,
naho uruhirikiraho ibuye rizamubirindukana.
28Umubeshyi yanga abo yahemukiye,
naho imvugo iryarya ikurura urupfu.

Currently Selected:

Imigani 26: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in