YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 25

25
Imigani inyuranye
1Iyi na yo ni indi migani ya Salomo, yashyizwe mu nyandiko n'abagaragu ba Hezekiya umwami w'u Buyuda.
2Ikuzo ry'Imana rishingiye ku ibanga ryayo,
nyamara ikuzo ry'umwami rishingira ku bushishozi agira.
3Uko ijuru rihanitse hejuru,
uko isi ari ndende mu bujyakuzimu,
ni na ko nta wasesengura ibitekerezo by'umwami.
4Iyo ifeza itunganyijwe,
umucuzi ayicuramo igikoresho.
5Kiza umwami abajyanama babi,
ingoma ye izarangwa n'ubutabera.
6Ntukibonekeze imbere y'umwami,
ntukishyire mu mwanya w'abakomeye.
7Ikiruta ni uko yakubwira ati: “Ngwino hano”,
aho kugukoza isoni imbere y'umunyacyubahiro.
8Ibyo wiboneye n'amaso yawe,
ntukihutire kubijyana mu rukiko.
Amaherezo uzakorwa n'isoni,
undi muntu naza akakuvuguruza.
9Nugira icyo upfa na mugenzi wawe mwikiranure,
icyakora wirinde kumena amabanga.
10Koko undi abyumvise yakugaya,
uwo mugayo wagutesha agaciro.
11Ijambo rivugiwe igihe ni nk'umubumbe w'izahabu,
ni nk'imibumbe y'izahabu ku mbehe y'ifeza.
12Inama umunyabwenge agira umwumva,
ni nk'impeta y'izahabu,
ni nk'umutako w'izahabu inoze.
13Uko amafu yo mu gihe cy'isarura atera umunezero,
ni ko intumwa idatenguha inezeza shebuja wayitumye.
14Usezerana impano ntayitange,
ameze nk'ibicu n'umuyaga bitabyara imvura.
15Uwihanganye atuma umutegetsi amwumva,
imvugo nziza ihosha ubukana.
16Nubona ubuki urye ubuguhagije,
nurenza urugero uzaburuka.
17Ntugahoze akarenge mu rugo rw'umuturanyi,
atavaho akurambirwa akakwanga.
18Ushinja mugenzi we ibinyoma,
ni nk'aho amukubise ubuhiri cyangwa inkota,
ni nk'aho amurashe umwambi utyaye.
19Kwizera umugambanyi mu gihe cy'amakuba,
ni nko kurisha iryinyo rirwaye,
ni nko kugendesha ikirenge kiremaye.
20Kudabagirira umuntu ushavuye,
ni nko kwiyambura umwambaro mu gihe cy'imbeho,
ni nko gusuka umushari ku gikomere.
21Umwanzi wawe nasonza umufungurire,
nagira inyota umuhe amazi yo kunywa.
22Nugenza utyo bizaba nk'aho urahuriye amakara agurumana ku mutwe we,
bityo Uhoraho azabiguhembera.
23Uko umuyaga wo mu majyaruguru ubyara imvura,
ni ko inzimuzi itera uburakari.
24Kwibera mu kazu k'ivundi wenyine ni byiza,
biruta kubana mu nzu n'umugore w'igishegabo.
25Uko amazi afutse amerera umuntu unaniwe,
ni ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imerera uyumvise.
26Umuntu w'intungane wemera gushukwa n'umugome,
uwo ameze nk'iriba rihumanye cyangwa isōko itobamye.
27Si byiza kurya ubuki bwinshi,
si na byiza guharanira ikuzo rihanitse.
28Umuntu utitangira muri kamere ye,
uwo ameze nk'umujyi uterwa utagira kirengera.

Currently Selected:

Imigani 25: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in