YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 24

24
Umunebwe n'umugome
1Ntukagirire ishyari inkozi z'ibibi,
ntugashake gufatanya na zo.
2Imigambi yazo ni urugomo,
ibiganiro byazo byerekeza ku mpagarara.
3Kubaka inzu bigomba ubwenge,
naho kuyikomeza bigomba ubushishozi.
4Kuzuza ibintu mu nzu bigomba ubuhanga,
ubuhanga butuma yuzura ibintu by'agaciro n'iby'igikundiro.
5Ubwenge butera umuntu gukomera,
Ubuhanga na bwo bwongera imbaraga.
6Nujya gusembura intambara ubanze uyitegure,
kuyitsinda hagomba abajyanama benshi.
7Ku mupfapfa imvugo y'ubwenge irahanitse,
iyo ari hamwe n'abandi ntagira ijambo.
8Umuntu ugambirira gukora ibibi,
bamwita umugizi wa nabi.
9Umupfapfa nta kindi atekereza uretse icyaha,
umukobanyi abantu baramwanga.
10Nugera mu makuba ukagamburura,
bityo uba ubaye umunyantegenke.
11Urengere abaciriwe urwo gupfa barengana,
ntukazibukire abarindirijwe kwicwa.
12Nugira uti: “Nta cyo mbiziho”,
Imana yo icengera imitima iba ibizi,
yo igenga ubuzima bwawe irabizi,
ni yo izitura buri muntu ikurikije ibyo yakoze.
13Mwana wanjye, ujye urya ubuki kuko ari bwiza,
ujye uburya buzakuryohera.
14Umenye kandi ko ubwenge bugufitiye akamaro,
nubugira uzagubwa neza,
amizero yawe ntazaba impfabusa.
15Wa mugome we, ntukagambanire urugo rw'intungane,
ntukigabize inzu yayo ngo uyisahure.
16Intungane nubwo yagwa karindwi yakweguka,
nyamara inkozi z'ibibi zitsembwa n'amakuba.
17Ntukishimire ko umwanzi wawe agize amakuba,
ntukanezezwe n'uko aguye mu ikosa.
18Uhoraho yabireba nabi,
yakwigarura ntakomeze kumurakarira.
19Ntukararikire ibyo inkozi z'ibibi zikora,
ntukagirire ishyari abagizi ba nabi.
20Koko amaherezo y'inkozi z'ibibi ni mabi,
naho abagizi ba nabi bameze nk'itara rizimye.
21Mwana wanjye, ujye wubaha Uhoraho n'umwami,
ntukifatanye kandi n'ibyigomeke.
22Koko rero bene abo bagubwaho n'amakuba,
mbese hari uzi uko Uhoraho n'umwami bazabarimbura?
Indi migani y'abanyabwenge
23Dore indi migani y'abanyabwenge:
si byiza ko umucamanza abogama mu rubanza.
24Umucamanza ubwira umunyacyaha ati: “Uri umwere”,
rubanda bazamwamagana bamwange urunuka.
25Nyamara abahana abanyabyaha bazagubwa neza,
bazagira imigisha myinshi.
26Uguhaye ibisubizo byiza aba akunejeje.
27Ujye ubanza uhinge n'imirima yawe,
ibyo kubaka bizaza hanyuma.
28Ntugashinje umuturanyi wawe nta shingiro,
ntukamubeshyere.
29Ntukavuge uti: “Ndamushyira aho yanshyize,
nzitura buri wese ibyo yankoreye.”
Imyifatire y'umunebwe
30Nanyuze ku murima w'umunebwe,
nanyuze no ku mizabibu y'umupfapfa.
31Nasanze yararenzweho n'amahwa,
imizabibu yarabaye ikigunda,
uruzitiro rwayo rwarasenyutse.
32Narayirebye bituma ntekereza,
narayitegereje mpakura isomo.
33Uravuga uti: “Reka nsinzire gato nihweture udutotsi,
reka mbe nirambitse nipfumbase.”
34Nyamara ubukene buzakuzaho nk'umujura,
ubutindi buzagutungura nk'igisambo.

Currently Selected:

Imigani 24: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in