YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 23

23
1Nusangira n'umutegetsi ku meza,
ujye uzirikana uwo musangira uwo ari we.
2Niba uri umunyanda nini,
ifate ureke ipfa ryawe.
3Wirarikira iyo ndyo iryoshye,
iyo ndyo ibasha kukubera umutego.
4Ntukarushywe no gushaka ubukire,
bene ibyo bitekerezo ubyivanemo.
5Ubutunzi buyoyoka utabizi,
buyoyoka vuba nk'ubufite amababa,
buguruka nka kagoma ifashe ikirere.
6Ntukajyane ku meza n'ukureba ikijisho,
ntukararikire ibyokurya bye biryoshye.
7Koko rero uko atekereza ni ko ateye,
aravuga ati: “Ngaho rya maze unywe”,
nyamara iyo mvugo ntiba ivuye ku mutima.
8Amaherezo ibyo wariye uzabiruka,
ibiganiro byiza mwagiranye bizaba impfabusa.
9Ntukirushye uganiriza umupfapfa,
koko ntazabura guhinyura inama umugira.
10Ntugashingure imbago zashinzwe kera,
ntukarengere imirima y'impfubyi.
11Imana nyir'ububasha ni yo izivuganira,
izazihagararira igutsindishe.
12Ujye uhugukira inyigisho,
ujye utega amatwi inyigisho irimo ubumenyi.
13Ntukabure guhana umwana,
kumunyuzaho umunyafu ntibizamwica.
14Muhanishe umunyafu,
bityo uzarokora ubugingo bwe.
15Mwana wanjye nuba umunyabwenge, nanjye nzanezerwa.
16Koko rero nzanezerwa bikomeye,
nzanezezwa n'imvugo yawe iboneye.
17Ntukararikire iby'abanyabyaha,
ahubwo ujye uhora wumvira Uhoraho.
18Ni ukuri koko uzishima mu gihe kizaza,
ntabwo icyizere cyawe kizapfa ubusa.
19Mwana wanjye, ntega amatwi ube umunyabwenge,
ujye ukurikiza imigenzereze myiza.
20Ntukifatanye n'abasinzi,
ntukifatanye n'abanyandanini bakunda inyama.
21Abasinzi n'abanyandanini baratindahara,
abanyabitotsi bibambika ubushwambagara.
22Ujye wumvira so wakubyaye,
ntugasuzugure nyoko ashaje.
23Haranira ukuri we kukuvirira,
haranira ubwenge n'ubwitonzi n'ubushishozi.
24Ubyaye intungane arishima cyane,
ubyaye umunyabwenge ahorana umunezero.
25Ngaho so na nyoko nibishime,
nyoko wakubyaye nanezerwe.
26Mwana wanjye, ngirira icyizere,
ujye ukurikiza imigenzereze yanjye.
27Umugore w'indaya ni nk'urwobo rurerure,
naho umugore w'icyomanzi ni nk'urwobo rufunganye.
28Uwo mugore aca igico nk'umujura,
agwiza ububi mu bantu.
Imyifatire y'umusinzi
29Ni nde ugushije ishyano?
Ni nde ufite agahinda?
Ni nde uhorana impaka?
Ni nde uhorana amaganya?
Ni nde uremwa inguma kandi nta mpamvu?
Ni nde utukuye amaso?
30Ni abarara inkera z'inzoga,
ni abagenzwa no kuvumba inzoga zikaze.
31Ntugakururwe na divayi kuko itukura,
ntugakururwe n'uko ibirira mu gikombe,
ntugakururwe n'uko imanuka mu muhogo.
32Amaherezo iryana nk'inzoka,
irumana nk'impiri.
33Bityo uzareba ibintu bidasanzwe,
ibyo wibwira n'ibyo uvuga ntibizaba bisobanutse.
34Uzaba nk'uri mu nyanja rwagati,
uzaba nk'uri ku gasongero k'ubwato.
35Uzibwira uti: “Bankubise nyamara nta cyo bintwaye,
bampondaguye nyamara nta cyo nabyumviseho,
mbese ndakanguka ryari kugira ngo nongere nywe?”

Currently Selected:

Imigani 23: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in