YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 15

15
1Igisubizo cyiza gicubya uburakari,
naho ijambo risesereza ribyutsa umujinya.
2Imvugo y'abanyabwenge ituma ubuhanga bukundwa,
nyamara imvugo y'abapfapfa igaragaza ubupfapfa.
3Amaso y'Uhoraho areba hose,
yitegereza imigenzereze y'ababi n'abeza.
4Imvugo igusha neza ni isōko y'ubugingo,
nyamara imvugo mbi irakomeretsa.
5Umupfapfa ahinyura inama agirwa na se,
nyamara uwemera guhanwa ni umunyabwenge!
6Urugo rw'intungane ruhorana umutungo mwinshi,
naho inyungu z'umugome zimutera ibyago.
7Imvugo y'abanyabwenge ikwiza ubumenyi,
nyamara ku bapfapfa si ko biri.
8Imigenzereze y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho,
nyamara isengesho ry'intungane riramunezeza.
9Imigenzereze y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho,
nyamara akunda abaharanira ubutungane.
10Ukora nabi azahanwa bikomeye,
naho uwanga gucyahwa azapfa.
11Ibiri ikuzimu ntibyihisha Uhoraho,
ese yayoberwa ate ibiri mu mitima y'abantu?
12Umwirasi ntakunda gucyahwa,
yirinda kwegera abanyabwenge.
13Umunezero utera umuntu gucya mu maso,
naho ishavu riramukomeretsa.
14Umuntu ushyira mu gaciro ashaka ubumenyi,
nyamara umupfapfa yishimira ubupfapfa.
15Iminsi y'umunyamibabaro ihora ari mibi,
nyamara umutima unyuzwe uhora unezerewe.
16Uduke twubahishije Uhoraho ni ingirakamaro,
turuta ibyinshi birimo umuvurungano.
17Imboga zigaburanywe urukundo,
ziruta inyama zigaburanywe urwango.
18Umunyamujinya abyutsa impaka,
nyamara ucisha make acubya intonganya.
19Umunyabute ahorana ingorane,
nyamara intungane nta cyo yikanga.
20Umwana w'umunyabwenge anezeza se,
nyamara umupfapfa asuzugura nyina.
21Umunyabwengebuke yishimira ubupfapfa bwe,
nyamara umuntu ushishoza aboneza imigenzereze ye.
22Ahabuze inama imishinga iradindira,
nyamara ijya mbere ibikesha abajyanama benshi.
23Umuntu anezezwa n'igisubizo cyiza atanze,
ijambo ryiza rivugiwe igihe riranezeza.
24Imigenzereze y'umunyabwenge igeza ku bugingo,
imigenzereze ye imurinda urupfu.
25Uhoraho asenya urugo rw'umwirasi,
nyamara arinda isambu y'umupfapfakazi.
26Imigambi y'inkozi z'ibibi ni ikizira ku Uhoraho,
nyamara amagambo aboneye aramunezeza.
27Urarikira inyungu ikabije ahangayikisha urugo,
nyamara uwanga ruswa azarama.
28Intungane ibanza gutekereza mbere yo gusubiza,
nyamara inkozi z'ibibi zivuga ibibi.
29Uhoraho yitarura abagome,
nyamara yumva isengesho ry'intungane.
30Kurebwa neza biranezeza,
inkuru nziza itera kugubwa neza.
31Uwemera inama zubaka abarwa mu banyabwenge.
32Uhinyura inama agirwa aba yisuzuguye ubwe,
nyamara uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.
33Kubaha Uhoraho byigisha umuntu ubwenge,
kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.

Currently Selected:

Imigani 15: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in