YouVersion Logo
Search Icon

Imigani 16

16
Kubahiriza Uhoraho mu mibereho ya buri munsi
1Umuntu agena imigambi,
nyamara Uhoraho ni we uyisohoza.
2Imigenzereze yose y'umuntu imubera myiza,
nyamara Uhoraho ni we uyigenzura.
3Egurira Uhoraho ibikorwa byawe byose,
bityo imigambi yawe izatungana.
4Ikiremwa cyose Uhoraho yakigeneye iherezo,
amaherezo y'abagizi ba nabi ni ukurimbuka.
5Umunyagasuzuguro ni ikizira ku Uhoraho,
koko rero azahanwa nta kabuza.
6Ahari urukundo n'umurava icyaha kirababarirwa,
uwubaha Uhoraho yirinda ikibi.
7Imigenzereze myiza y'umuntu inezeza Uhoraho,
bityo abanzi be bahinduka incuti ze.
8Ibike birimo ubutungane bigira akamaro,
bigira akamaro kuruta byinshi by'amahugu.
9Umuntu ateganya ibyo azakora,
nyamara Uhoraho ni we ubisohoza.
Ibyerekeye abami
10Umwami avuga ibivuye ku Mana,
imvugo ye ntigoreka imanza.
11Uhoraho ashimishwa n'iminzani itunganye,
ni we ugena imikoreshereze nyakuri yayo.
12Gukora ikibi ni ikizira ku mwami,
ubutegetsi bwe bushingira ku butabera.
13Umwami atonesha abavuga ukuri,
akunda umuntu utaryarya.
14Uburakari bw'umwami ni nk'intumwa y'urupfu,
nyamara umunyabwenge arabuhosha.
15Iyo umwami acyeye mu maso ni ikimenyetso cy'ubuzima,
ineza ye ni nk'igicu kirese imvura y'umuhindo.
Imibereho mbonezamubano
16Kuronka ubwenge biruta kugira izahabu,
kuronka ubumenyi biruta gutunga ifeza.
17Imigenzereze y'intungane ni ukuzibukira ikibi,
urinda imigenzereze ye akiza ubugingo bwe.
18Agasuzuguro kaganisha ku ukurimbuka,
naho ubwirasi buganisha ku rupfu.
19Ni byiza kwicisha bugufi no kubana n'abakene,
aho kugabana iminyago n'abirasi.
20Uwita ku mabwiriza y'Uhoraho azatunganirwa,
hahirwa umuntu umwiringira.
21Ushyira mu gaciro ni umuhanga,
naho amagambo meza yongera ubumenyi.
22Ubwenge bubera nyirabwo isōko y'ubugingo,
nyamara igihano cy'umupfapfa ni ubupfapfa bwe.
23Umunyabwenge abanza gutekereza mbere yo kuvuga,
amagambo ye amwongerera ubumenyi.
24Amagambo meza aryohera nk'ubuki,
anezeza umutima, umubiri ukagubwa neza.
25Haba ubwo umuntu ashima imigenzereze ye,
nyamara amaherezo imujyana mu rupfu.
26Inzara yigisha umuntu gukora cyane,
akora cyane kugira ngo yimare ipfa.
27Umuntu w'imburamumaro agambirira ibibi,
imvugo ye ni nk'umuriro ukongora.
28Umuntu w'indyarya ateza impagarara,
naho umunyamagambo atanya incuti.
29Umunyarugomo ashuka umuturanyi we,
aramushuka akamunyuza mu nzira mbi.
30Uwubika ingohe aba agambiriye ikibi,
uhekenya amenyo asohoza imigambi mibi.
31Imvi ni ikamba ry'icyubahiro,
riba iry'icyubahiro iyo rikeshwa ubutungane.
32Utinda kurakara arusha intwari akamaro,
ugenga imigenzereze ye arusha akamaro uwigarurira umujyi.
33Hariho abafindira kumenya icyo bakora,
nyamara Uhoraho ni we ugena ibisubizo.

Currently Selected:

Imigani 16: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in