YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 19

19
Ibyo gutandukana kw'abashakanye
(Mk 10.1-12; Lk 16.18)
1Nuko Yezu amaze kuvuga ayo magambo ava muri Galileya, ajya mu gice cy'intara ya Yudeya iri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. 2Imbaga nyamwinshi y'abantu bamukurikirayo, maze abarwayi babo arabakiza.
3Abafarizayi baza aho ari kugira ngo bamutegere mu byo avuga, baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yose?”
4Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n'umugore? 5Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’, 6ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”
7Abafarizayi baramubaza bati: “None se ni kuki Musa yategetse umugabo guha umugore we urwandiko rwemeza ko amusenze, akabona kumwirukana?”
8Arabasubiza ati: “Igituma Musa yabemereye gukora ibyo ni ukubera imitima yanyu inangiye. Ariko mbere na mbere si uko byahoze. 9Naho jye mbabwiye ko umugabo wese wirukana umugore we bitavuye ku kubana kutemewe n'Amategeko#bitavuye … Amategeko: cg bitavuye ku busambanyi. maze akazana undi, aba asambanye.”
10Abigishwa baramubwira bati: “Niba imibanire y'umugabo n'umugore ari iyo, icyarutaho ni ukudashaka!”
11Yezu ni ko kubabwira ati: “Erega si bose bashobora kwakira iyo nyigisho, keretse abayigenewe! 12Hariho bamwe batabasha kurongora kuko bavutse ari ibiremba. Hari abandi batabibasha kuko bagizwe batyo n'abantu. Hariho n'abandi babyigomwa ubwabo kubera ubwami bw'ijuru. Ubasha kumva iryo jambo naryumve.”
Yezu yakira abana bato
(Mk 10.13-16; Lk 18.15-17)
13Abantu bazanira Yezu abana bato kugira ngo abarambikeho ibiganza abasengere, maze abigishwa be barabacyaha. 14Yezu ni ko kubabwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'ijuru ari ubw'abameze nka bo.”
15Amaze kubarambikaho ibiganza ava aho hantu.
Umusore w'umukungu asanga Yezu
(Mk 10.17-31; Lk 18.18-30)
16Hari ubwo umuntu yasanze Yezu aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ibyiza nakora ni ibihe kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
17Yezu aramusubiza ati: “Kuki umbaza ibyiza ugomba gukora? Imana yonyine ni yo nziza, niba ushaka kubona ubugingo buhoraho ujye ukurikiza Amategeko yayo.”
18Undi aramubaza ati: “Ayahe?”
Yezu ati: “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, 19wubahe so na nyoko kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
20Uwo musore aramubwira ati: “Ayo yose narayakurikije. Ikindi nshigaje ni iki?”
21Yezu aramusubiza ati: “Niba ushaka kuba indakemwa koko, genda ugurishe ibyo utunze ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”
22Uwo musore yumvise iryo jambo agenda ashavuye, kuko yari afite ibintu byinshi.
23Yezu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira nkomeje ko biruhije ko umukungu yinjira mu bwami bw'ijuru. 24Nongere kandi mbabwire: icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
25Abigishwa babyumvise baratangara cyane bagira bati: “Mbese noneho ni nde ubasha kurokoka?”
26Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.”
27Nuko Petero aramubaza ati: “Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?”
28Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko igihe ibintu byose bizaba bihinduwe bishya, Umwana w'umuntu azicara ku ntebe ya cyami ahabwe ikuzo. Icyo gihe mwebwe mwankurikiye namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri za cyami, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisiraheli. 29Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe, cyangwa se cyangwa nyina, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye, azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana kandi ahabwe ubugingo buhoraho. 30Ikindi kandi benshi mu b'imbere bazaba ab'inyuma, na benshi mu b'inyuma babe ab'imbere.

Currently Selected:

Matayo 19: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in