Matayo 20
20
Abakozi bahembwe kimwe
1“Iby'ubwami bw'ijuru wabigereranya n'umukungu wazindutse kare, ararika abantu bo kumukorera mu biti bye by'imizabibu. 2Amaze gusezerana na bo igihembo gisanzwe cy'umubyizi, abohereza gukora mu mizabibu ye. 3Asohotse saa tatu abona abandi bantu bahagaze ku isoko nta cyo bakora, 4arababwira ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye mukore, ndabahemba uko bikwiye.’ 5Nuko baragenda. Yongeye gusohoka saa sita na saa cyenda, na bwo abigenza atyo. 6Na none nka saa kumi n'imwe yongera gusohoka, asanga abandi bahagaze aho arababaza ati: ‘Kuki mwahagaze aho umunsi wose nta cyo mukora?’ 7Baramusubiza bati: ‘Ni uko nta waduhaye akazi.’ Na we ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’
8“Nimugoroba nyir'imizabibu abwira umukoresha we ati: ‘Hamagara abakozi baze ubahembe, uhereye ku baje nyuma kugeza ku ba mbere.’ 9Nuko abatangiye nka saa kumi n'imwe baraza, buri muntu ahabwa igihembo cy'umubyizi. 10Aba mbere na bo baraza batekereza ko ari bubarengerezeho, ariko na bo abahembera umubyizi. 11Bakira ibihembo bitotombera nyir'imizabibu bati: 12‘Bariya baje nyuma bakora isaha imwe gusa, none tunganyije igihembo kandi twe twatangiye bugicya, izuba ry'umunsi wose rikaturengeraho!’
13“Ni bwo asubije umwe muri bo ati: ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Mbese si igihembo cy'umubyizi twasezeranye? 14Fata ibyawe ugende. Koko nshatse guha uyu waje nyuma igihembo kingana n'icyawe. 15Mbese hari icyambuza gukora icyo nshatse mu byanjye? Cyangwa undebye nabi kuko ngize ubuntu?’ ”
16Nuko Yezu ati: “Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n'aba mbere bakaba aba nyuma.”
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
(Mk 10.32-34; Lk 18.31-34)
17Yezu azamutse ajya i Yeruzalemu, yihererana n'abigishwa be cumi na babiri. Bakigenda arababwira ati: 18“Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w'umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa. 19Bazamugabiza abanyamahanga#abanyamahanga: aha ni ukuvuga Abanyaroma. bamushinyagurire, bamukubite ibiboko bamubambe ku musaraba, maze ku munsi wa gatatu azuke.”
Nyina wa Yakobo na Yohani abasabira ubutoni
(Mk 10.35-45)
20Nuko nyina wa bene Zebedeyi ari kumwe n'abahungu be, asanga Yezu aramupfukamira agira ngo agire icyo amusaba.
21Yezu aramubaza ati: “Mbese urashaka iki?”
Na we ati: “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicarana nawe, umwe iburyo undi ibumoso#iburyo … ibumoso: icyo gihe umutoni wa mbere w'umwami yicaraga iburyo bwe, uwa kabiri akicara ibumoso. igihe uzaba wimye ingoma.”
22Yezu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy'umubabaro#igikombe cy'umubabaro: ni ukuvuga umubabaro wa Yezu n'urupfu rwe. ngomba kunywa?”
Baramusubiza bati: “Twabishobora.”
23Arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubigaba, ahubwo Data afite abo yabigeneye.”
24Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, barakarira abo bavandimwe bombi. 25Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abategeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n'abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru. 26Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera, 27kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wanyu. 28Ni na ko Umwana w'umuntu atazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira, kugira ngo abe incungu ya benshi.”
Yezu ahumūra impumyi ebyiri
(Mk 10.46-52; Lk 18.35-43)
29Bavuye i Yeriko imbaga y'abantu benshi ikurikira Yezu. 30Nuko impumyi ebyiri zikaba zicaye iruhande rw'inzira. Zumvise ko Yezu aje zirangurura amajwi ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”
31Abantu barazicyaha ngo ziceceke, ariko zo zirushaho kurangurura ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”
32Yezu arahagarara ahamagara izo mpumyi, arazibaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?”
33Ziramusubiza ziti: “Nyagasani, uduhumūre!”
34Yezu azigirira impuhwe azikora ku maso, uwo mwanya zirahumuka ziherako ziramukurikira.
Currently Selected:
Matayo 20: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001