YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 7

7
Ibyerekeye ubuzima
1Kuvugwa neza biruta amavuta y'agaciro#Kuvugwa… agaciro: reba Imig 22.1.,
umunsi wo gupfa k'umuntu uruta uwo yavutseho.
2Ni byiza kugenderera abari mu cyunamo kuruta abari mu byishimo,
koko urupfu ni rwo maherezo ya buri muntu,
bityo abantu bagomba kubizirikana.
3Kwibera mu mubabaro biruta kunezerwa,
bituma umuntu ashishoza.
4Abanyabwenge bifatanya n'abashavuye,
naho abapfapfa bifatanya n'abadamaraye.
5Ni byiza kumvira umunyabwenge ugucyaha,
kuruta kumvira umupfapfa ugushimagiza.
6Igitwenge cy'umupfapfa ni ubusa,
ni nk'inkwi z'amahwa ziturikira munsi y'inkono.
7Umunyabwenge ukandamiza abandi aba umupfapfa,
ruswa ahabwa imwica umutima.
8Iherezo ry'igikorwa rishimisha kuruta intangiriro yacyo,
kwihangana biruta kwikuza.
9Ntukihutire kurakara,
abapfapfa ni bo barakazwa n'ubusa.
10Ntukibaze uti: “Kuki ibya kera byari byiza kuruta iby'ubu?”, kuko ikibazo nk'icyo kidakwiriye umunyabwenge. 11Ubwenge ni bwiza nk'umurage, bukaba n'ingirakamaro ku bantu bose. 12Ubwenge bushobora kurengera umuntu akaga kimwe n'amafaranga, bugatuma ababufite baramba. Ni yo mpamvu ari ngombwa kubugira.
13Itegereze ibyo Imana yaremye. Ni nde washobora kugorora ibyo yaremye bihetamye? 14Ibihe nibiba byiza ujye unezerwa, nyamara nibiba bibi ujye wibuka ko Imana yemera ko habaho amahirwe cyangwa ibyago, ku buryo umuntu atamenya ibizakurikiraho nyuma. 15Mu mibereho yanjye y'imburamumaro nabonye ibi byombi: intungane ikenyuka, nyamara umugome akarama. 16Ntukabe intungane ngo ukabye, cyangwa ngo ukabye kuba umunyabwenge. Ni kuki umuntu yakwikururira kurimbuka? 17Ntugatwarwe n'ubugome kandi ntukitware nk'umupfapfa. Ese ni kuki umuntu yapfa atarageza ku munsi? 18Ibyiza ni ugukurikiza izo nama zombi, kuko uwubaha Imana azirinda gukabya muri ibyo byose. 19Ubwenge buhesha umunyabwenge imbaraga, akazirusha abategetsi icumi b'umujyi. 20Koko rero nta muntu n'umwe ku isi uba intungane, ku buryo atigera akora icyaha. 21Byongeye kandi ntihakagire utega amatwi ibyo abantu bavuga byose, atazava aho yumva n'umugaragu we amusebya. 22Koko nawe ubwawe uzi ko wigeze gusebya abandi.
23Ibi byose narabigenzuye mbigiranye ubwenge. Nuko ndibwira nti: “Nzajya ngenza nk'umunyabwenge.” Nyamara birenze ubushobozi bwanjye. 24Ubumenyi bw'ibiriho buri kure buhishe ikuzimu, ni nde wabugenzura? 25Nihatiye kumenya no gusobanukirwa ubwenge icyo ari cyo, kimwe n'imiterere y'ibintu. Nihatira gusobanukirwa ubugome n'ubupfapfa, nsanga ibyo byombi ari ubusazi. 26Ikintu nabonye gikabije ubugome kurusha urupfu, ni umugore ugusha umugabo mu mutego. Urukundo rwe ni nk'urushundura, naho amaboko ye ni nk'ingoyi. Icyakora umuntu wubaha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha ntamuva mu nzara. 27Jyewe Umubwiriza nagenzuye ibintu buhoro buhoro ngira ngo mbimenye neza, nyamara sinabishobora. 28Ubwo nashakashakaga nasanze mu bagabo igihumbi umwe ari we ukwiye icyubahiro, nyamara mu bagore bangana batyo sinabonyemo n'umwe ukwiye kubahwa. 29Icyakora nabonye ikintu kimwe, ni uko Imana yaremye abantu ari abanyamurava, nyamara bo bikururiye ingorane.

Currently Selected:

Umubwiriza 7: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in