YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 8

8
1Ni nde umeze nk'umunyabwenge wasobanura ibi bintu? Ubwenge bw'umuntu butuma acya mu maso, bugasibanganya umubabaro we.
Kumvira umwami ni ukuba umunyabwenge
2Ujye wumvira umwami nk'uko wabyemereye imbere y'Imana. 3Ntukamuvirire cyangwa ngo utsimbarare ku bikorwa bitamushimisha, kuko umwami agenza uko ashaka. 4Koko rero ijambo ry'umwami ntirikuka, kandi nta watinyuka kumubaza ati: “Ibyo ukora ni ibiki?” 5Umwumvira wese ntazagubwa nabi, kandi umunyabwenge amenya igihe gikwiye n'uburyo bwo kubikora. 6Koko rero buri gikorwa cyose kizagira umunsi wacyo w'urubanza, kuko ubugome bw'umuntu bumugaruka. 7Nta muntu uzi ibizamubaho. Ni nde wambwira uko bizamugendekera? 8Nta muntu n'umwe ufite ububasha bwo guhagarara ku buzima bwe, kandi nta washobora kwigizayo umunsi we wo gupfa. Urwo rugamba nta waruhunga, kandi ubugome ntibushobora gukiza nyirabwo.
Ibitekerezo ku mibereho y'abantu
9Nitegereje ibintu byose bibaho ku isi ndabigenzura, nsanga hari igihe umuntu akandamiza mugenzi we akamugirira nabi. 10Nabonye kandi abagome bahambanwa icyubahiro, nyamara abakundaga gusengera mu Ngoro y'Imana i Yeruzalemu, ibikorwa byabo byibagiranye mu mijyi babikoreyemo. Ibyo na byo ni ubusa. 11Iyo umugizi wa nabi adahanwe vuba, abantu barushaho gukora ibibi. 12Nubwo umunyabyaha ashobora gukora ibikorwa bibi ijana akarenga akaramba, nzi neza ko abubaha Imana bazagubwa neza. 13Nyamara abagome bo ntibazagubwa neza, ntibazaramba ahubwo bazayoyoka nk'igicu kuko batubaha Imana. 14Hari ikindi kintu cy'imburamumaro nabonye ku isi: ni ukubona intungane zigwirirwa n'akaga kari gakwiriye abagome, naho abagome bakagira amahirwe akwiriye intungane. Ibyo na byo ndahamya ko ari ubusa.
15Jyewe rero niyemeje kwinezeza. Koko ku isi nta wundi munezero umuntu ateze, uretse kurya no kunywa no kwinezeza. Ibyo ni byo bikwiriye kuranga imirimo akora mu minsi Imana imuhaye kubaho. 16Nagerageje gusobanukirwa iby'ubwenge no gusesengura ibikorerwa ku isi, nsanga umuntu atigera agoheka haba ku manywa cyangwa nijoro, 17bityo mbona ko umuntu adashobora gusobanukirwa ibyo Imana ikora ku isi. Nubwo umuntu agerageza kubishakashaka ntabigeraho, ndetse n'umunyabwenge yibwira ko abizi, nyamara ntashobora kubisobanukirwa.

Currently Selected:

Umubwiriza 8: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in