YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 9

9
1Ibyo byose narabizirikanye, nsanga ari intungane n'abanyabwenge, kimwe n'ibikorwa byabo byose bigengwa n'Imana. Umuntu ntazi ikimutegereje, cyaba urukundo cyangwa urwango. 2Ni ko bimeze kandi ku bantu bose, haba ku ntungane kimwe n'umugome, yaba umwiza cyangwa umubi, uwubaha Imana n'utayubaha, yaba utamba ibitambo n'utabitamba. Uko bigendekera umuntu mwiza ni ko biba no ku munyabyaha, urahira kimwe n'utarahira. 3Iki na cyo ni kibi mu bintu biba ku isi: kubona abantu bose bapfa rumwe, barangwa n'ibibi n'ibisazi mu mibereho yabo, hanyuma bagapfa. 4Nyamara kandi umuntu ukiriho afite amizero, ndetse n'imbwa nzima iruta intare yapfuye! 5Koko rero abakiri bazima bazi ko bazapfa, naho abapfuye nta cyo bazi, nta n'ingororano bategereje kuko bibagiranye. 6Urukundo rwabo, n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo byarazimye, nta ruhare bafite ku kintu cyose gikorwa ku isi.
7None rero genda urye, unywe kandi unezerwe, kuko ibikorwa byawe byanyuze Imana. 8Ujye uhora wambaye imyambaro yera kandi ujye uhora wisize amavuta mu mutwe. 9Ujye ukunda umugore wawe igihe cyose ukiri muri ubu buzima bw'imburamumaro Imana yaguhaye, kuko ari yo nyiturano y'ubuzima mu miruho yawe ku isi. 10Ujye ukorana umwete umurimo wose ushoboye, kuko ikuzimu aho uzajya nta murimo, nta bitekerezo, nta bumenyi cyangwa ubwenge bihaba.
Hari igihe ubwenge buba imburamumaro
11Ku isi nongeye kubona ko abanyambaraga atari bo batsinda mu isiganwa, intwari si zo zitsinda urugamba, abanyabwenge si bo babona ibyokurya bitabagoye. Byongeye kandi abajijutse si bo baba abakungu, abahanga si bo batoneshwa, kuko ibyago n'amahirwe ari ibya bose. 12Koko rero umuntu wese ntamenya igihe cye, kimwe n'uko ifi itamenya igihe iri bufatirwe mu rushundura, kandi inyoni ntimenye igihe iri bufatirwe mu mutego. Ni ko abantu batungurwa n'ibyago.
Ubwenge n'ubupfapfa
13Hari ikindi kintu nabonye ku isi gikomeye: ni akamaro k'ubwenge. 14Habayeho umujyi muto wari utuwe n'abantu bake, igihe kimwe umwami w'umunyambaraga arawutera, arawugota awuzengurutsa ibirindiro by'ingabo. 15Muri uwo mujyi hari hatuye umuntu w'umukene, ariko w'umunyabwenge. Akiza uwo mujyi kubera ubwenge bwe, nyamara ntawibutse ibikorwa bye. 16Nuko ndibwira nti: “Ubwenge buruta imbaraga.” Nyamara ubwenge bw'umukene burasuzugurwa, n'inama ze ntizitabwaho. 17Amagambo y'abanyabwenge yakiranywe ituze, arusha agaciro urusaku rw'umutegetsi ubwira abapfapfa. 18Ubwenge ni ingirakamaro kurusha intwaro z'intambara, nyamara umunyabyaha umwe yangiza ibyiza byinshi.

Currently Selected:

Umubwiriza 9: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in