YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 6

6
1Hari akandi kaga nabonye ku isi kibasiye abantu. 2Hari ubwo Imana iha umuntu ubukungu n'ubutunzi n'icyubahiro, ntabure icyo yifuza cyose, nyamara Imana ntimwemerere kubyinezezamo. Bityo undi muntu akaba ari we ubinezerwamo. Ibyo na byo ni ubusa, ni akaga gakabije. 3Umuntu ashobora kugira abana ijana kandi akaramba. Ibyo byamumarira iki niba ataguwe neza, ndetse yapfa akabura gihamba? Arutwa n'inda yavuyemo. 4Koko rero ivuka ry'uwo mwana ni impfabusa, arapfa ntiyigere yibukwa. 5Nubwo atigeze amenya izuba ntagire n'ikindi amenya mu buzima, nyamara aba aruhutse kurusha ubayeho igihe kirekire. 6N'iyo umuntu yamara imyaka ibihumbi bibiri, nta cyo byamumarira adafite umunezero. Koko rero amaherezo ni urupfu. 7Umuntu akorera guhaza inda ye nyamara ntiyigera anyurwa. 8None se umunyabwenge arusha iki umupfapfa? Umukene we bimumariye iki kwitwara neza imbere y'abantu? 9Ni byiza kunyurwa n'ibyo ufite kuruta guhora urarikiye. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
Inama zuje ubwenge
10Ibiriho byose bizwi kuva kera kose, bityo n'umuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora guhangana n'Uwamuremye. 11Iyo amagambo abaye menshi, arushaho kuba impfabusa. Ubwo se umuntu aba yungutse iki? 12Mbese ni nde uzi icyatunganira umuntu mu mibereho ye y'igihe gito? Ni nde uzamubwira uko bizagenda amaze gupfa?

Currently Selected:

Umubwiriza 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in