YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 5

5
1Ujye utekereza mbere yo kuvuga, ntugahubukire kugira icyo ubwira Imana kuko iri mu ijuru, naho wowe ukaba ku isi. Bityo rero ujye uvuga make. 2Koko rero imiruho myinshi itera inzozi mbi, naho amagambo menshi agaragaza ubupfapfa. 3Igihe uhigiye Imana umuhigo, ujye uwuhigura bidatinze kuko Imana idakunda abapfapfa. Ni yo mpamvu ugomba gusohoza umuhigo wawe. 4Ibyiza ni ukudahiga umuhigo niba utazabasha kuwuhigura. 5Ujye wirinda imvugo yakugusha mu cyaha. Ntukageze aho ubwira umutambyi uti: “Nari nibeshye.” Nugenza utyo Imana izarakazwa n'iyo mvugo, maze irimbure ibikorwa byawe byose. 6Amagambo y'urudaca ni imburamumaro nk'inzozi nyinshi. Bityo rero ujye ushishikazwa no kubaha Imana.
Ubutegetsi bubi
7Nubona mu gihugu abakene bakandamizwa, ubutabera n'ubutungane bitubahirizwa ntibikagutangaze. Koko rero umutegetsi wese ashyigikirwa n'undi umusumbye, bombi bagashyigikirwa n'ababasumbya ububasha. 8Icyagirira abantu bose akamaro ni uko igihugu cyagira umwami wita kuri rubanda rugufi.
Ubukire nta cyo bumaze
9Umuntu ukunda amafaranga ahora ayararikiye, naho ukunda ubukire nta cyo bumwungura. Ibyo na byo ni ubusa. 10Uko umuntu arushaho kugwiza ibintu, ni ko n'ababirya biyongera. None se bimumariye iki uretse kubirebesha amaso gusa? 11Umukozi yarya bike cyangwa byinshi, nta kimubuza gusinzira. Nyamara umukire n'ubwo atunze byinshi ntagoheka. 12Hari akaga gakomeye nabonye ku isi: umuntu wibikira umutungo ukamutera ibyago. 13Awushora mu bintu bitagira agaciro, yabyara umwana akabura icyo amutungisha. 14Uko umuntu yavutse nta cyo yambaye, ni na ko apfa nta cyo ajyanye kivuye mu mirimo yakoze. 15Ibyo ni akaga gakabije niba uko umuntu yavutse nta cyo afite, ari na ko apfa nta cyo ajyanye. Ese ubwo aba yungutse iki ko ari ukwiruka inyuma y'umuyaga? 16Igihe cye cyose akimara mu mubabaro n'agahinda, n'akaga n'uburakari. 17Koko rero nabonye ko icyabera umuntu cyiza kuruta byose ari ukurya no kunywa, akinezeza mu mirimo ye no mu mibereho y'igihe gito Imana yamuhaye. Uwo ni wo mugabane we. 18Rimwe na rimwe Imana iha umuntu gukungahara no kwishimira ibyo yagezeho. Uwo muntu ashobora kwinezeza mu mugabane we no mu bikorwa bye. Ibyo na byo ni impano y'Imana. 19Bityo umuntu yibagirwa ko ubuzima bwe ari bugufi, kuko Imana yamuhaye umunezero.

Currently Selected:

Umubwiriza 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in